Nkundineza yabwiye urukiko ko ntaho azongera kuvuga Mutesi Jolly

Umunyamakuru Nkundineza Jean Paul ukurikiranyweho ibyaha birimo gutukana mu ruhame, guhohotera uwatanze amakuru, gukoresha ibikangisho no gutangaza amakuru y’ibihuha; yasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kumurekura agakurikiranwa adafunzwe.

Uyu Munyamakuru yajuririye icyemezo kimufunga by’agateganyo cyari cyategetswe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwagaragaje ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha akurikiranyweho.

Nkundineza yabwiye urukiko ko afite intege nke kubera uburwayi, yavuze ko kuba Urukiko rwarategetse ko afungwa, kuko ari bwo buryo bwatuma ubutabera bumubona igihe cyose ashatse, atari byo kuko nta mpamvu zatuma arekuwe yatoroka ubutabera zigaragazwa.

Yagaragaje ko afite umwirondoro uzwi n’umuryango kandi ko na mbere y’uko afungwa atigeze agora inzego z’ubutabera.

Yagaragaje kandi ko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagira ibyo rumutegeka kubahiriza.

Me Ibambe Jean Paul umwunganira yagaragaje ko impamvu zatumye ajuririra icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, ari uko izo rwashingiyeho rwemeza ko afungwa zidakomeye.

Yagaragaje ko ibyo Ubushinjacyaha bwise ibyaha, byari amakosa y’umwuga, kandi ko Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura, RMC, rwari rwarabitanzeho umurongo, kuko yerekwa amakosa y’umwuga yakoze hifashishijwe amahame ngengamyitwarire agenga itangazamakuru mu Rwanda.

Indi mpamvu ituma babona ko nta mpamvu zikomeye zituma akekwaho ibyo byaha, ni uko mu byaha harimo icyo gukwirakwiza ibihuha kandi ngo nta kintu na kimwe yigeze avuga cy’igihuha.

Yavuze ko ibyo Nkundineza yavuze byari bishingiye ku byo yumviye mu rubanza, ibyo yabonye mu mpapuro z’imanza n’andi makuru yagiye ahabwa n’abandi bantu bafite amakuru ku rubanza rwa Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid.

Ku cyaha cyo guhohotera uwatanze amakuru, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko yagiye avuga amazina y’abantu kandi mu rukiko harakoreshwaga kode mu kwirinda ko imyirondoro yabo itamenyekana.

Uruhande rwa Nkundineza rukavuga ko ihohoterwa rivugwa mu itegeko ntaho ryahurira n’ibyo yatangaje.

Ku birebana n’icyaha cyo gutukana mu ruhame, Me Ibambe yagaragaje ko Umunyamakuru aramutse ateshutse ku nshingano ze amahame y’itangazamakuru avuga ko ukoze amakosa yibwiriza agahita ayakosora kandi ko Nkundineza yabikoze.

Me Ibambe Jean Paul yagaragaje ko bari basabye Urukiko ko rwagira ibyo rutegeka agomba kubahiriza ariko agakurukiranwa ari hanze.

Yasabye ko mu byo yategekwaga harimo kuba hafatirwa ibyangombwa bye by’inzira, gutegekwa aho atagomba kurenga, gutegeka kujya yiyereka Urukiko mu gihe runaka n’ibindi.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyategetswe n’urukiko bisobanutse kandi bihuye neza n’ibyo umushingamategeko yategetse, ko iyo hari impamvu zikomeye zituma umuntu akekwaho icyaha ashobora gukurikiranwa afunzwe.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko nta mpamvu zatuma urukiko rutegeka ibyo Nkundineza yubahiriza kuko haba hari izindi mbaraga zaba zishyizwe ku munyabyaha.

Me Ibambe yahise aca mu ijambo Ubushinjacyaha asaba Urukiko ko rwabutegeka gusubira ku ijambo rihutaza umukiliya we buvuga ko ari umunyabyaha.

Ati “Ntabwo kugeza uyu munsi Nkundineza arahamwa n’icyaha.”

Uhagarariye Ubushinjacyaha yakomeje avuga ko Nkundineza yemeranywa n’ibyo Urukiko rw’Ibanze rwategetse, ariko uregwa ahita ahuguruka abwira Urukiko ko Ubushinjacyaha bukwiye kwihanangiriza kuko buri kumubeshyera.

Yagize Ati “Ntabwo nemeranya n’Ubushinjacyaha kuko buri kumbeshyera. Ntabwo nemeranya n’ibyo Urukiko rw’Ibanze rwategetse. Ese Ubushinjacyaha bwemerewe gukomeza kubeshya?.”

Umucamanza yasabye ko uruhande rwa Nkundineza Jean Paul rwategereza Ubushinjacyaha bugasoza kuvuga hanyuma na rwo rukaza kugira ibyo bunenga ku byo buvuga.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko nubwo hari amabwiriza ya RMC bitakuraho ko uwakoze igikorwa kigize icyaha akurikiranwa mu nkiko.

Yavuze ko amabwiriza mu buryo bw’amategeko ari hasi cyane ku buryo bitabuza urukiko kumukurikiranaho ibikorwa yakoze bigize ibyaha.

Nkundineza Jean Paul yavuze ko Ubushinjacyaha buri gutesha agaciro amategeko y’itangazamakuru mu Rwanda, kandi yaremejwe n’inzego zibifitiye ububasha akaba ari nayo akoreshwa mu myaka irenga 10.

Yavuze ko koko Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura atari urukiko ariko ko hari ibyemezo byinshi rwagiye rufata bikaba ihame bidasabye kugana inkiko.

Nkundineza yavuze ko nyuma y’uko akoze ikiganiro, yaje gusanga harimo amarangamutima menshi, akuramo igice yabonaga cyateza ikibazo ikiganiro kimaze isaha imwe gusa.

Yagaragaje ko nta cyo apfa na Mutesi Jolly cyari gutuma amutuka, kandi nta hantu na hamwe yumva azongera kumuvuga kuko urubanza rwa Prince Kid rwarangiye.

Nkundineza yabwiye kandi urukiko ko adateza guhagarika umwuga w’itangazamakuru kuko ariwo umubeshejeho.

Me Ibambe Jean Paul na we yabwiye Urukiko ko uwo yunganira afite umuryango kandi utunzwe n’uko yakoraga aka kazi.

Ubwo bari mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, Nkundineza n’abamwunganira babwiye Urukiko ko mu rwego rwo kwizera ko ibyaha akurikiranyweho bitazongera gukorwa yiteguye guhagarika umwuga ariko akaba yakurikiranwa ari hanze.

Kuri iyi nshuro, yavuze ko nubwo hakekwaga ko guhagarika akazi byaba impamvu zituma atakomeza gukora icyaha, atari byo, kuko ibyo yavuze byari bishingiye ku rubanza rwa Ishimwe Dieudonné kandi rwamaze kuba itegeko bityo ko ibyo byaha atakomeza kubikora.

Icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kizasomwa tariki ya 7 Ukuboza Saa munani.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *