Amashusho y’urukozasoni yasenyeye Neymar umaze ukwezi yibarutse

Neymar da Silva Santos Júnior yasabye umukobwa w’iwabo muri Brésil, Aline Faria, usanzwe ucuruza amafoto n’amashusho y’ubwambure bwe kuyamusangiza, birangira uyu mukinnyi atandukanye na Bruna Biancardi bamaze ukwezi kumwe babyaranye.

Ubuzima bwo hanze y’ikibuga bwa Neymar bukomeje kujya ku karubanda nyuma y’uko mu kibuga bihagaze kubera imvune yagiriye mu Ikipe y’Igihugu ya Brésil.

Ubu inkuru igezweho ni iy’uyu mukinnyi wa Al Hilal agirana ikiganiro kirambuye n’umunyamideri usanzwe ucuruza amashusho ye yambaye ubusa ku rubuga rwa OnlyFans, uzwi nka Aline Faria.

Neymar wakoraga ibigezweho muri iki gihe byo gukora imibonano mpuzabitsina hifashishijwe ikoranabuhanga, yasabye uyu mukobwa kumufasha nta kiguzi nubwo umukobwa yakomeje kumuhakanira mu gihe adakoze nk’ibyo abandi bakora.

Uyu mukinnyi ukunzwe yagize ati “Ese ufite amafoto y’ubwambure? Ubwo nzaba ndi São Paulo nanjye nzabikwereka.”

Aline ntiyazuyaje kumusubiza atangara cyane ati “Ayo yo ndayafite menshi”. Neymar arongera ati “Ni ayahe? Nyereka ndashaka kwirebera.”

Aline yahise amukurira inzira ku murima, amwoherereza aho yanyura akareba ariko amusaba kwishyura kandi agakoresha uburyo busanzwe bukurikizwa kugira ngo buri wese abashe kubona amashusho ye.

Ati “Uraza kumbwira niba ibyo wabonye ari byiza. Ugomba kwiyandikisha ni bwo uza kubona ayo mafoto kandi ngiye kuryama, wirinde, ugire n’ijoro ryiza. Nzakwigisha uko babigenza nibikunanira.”

Ibi bikorwa bya Neymar byakurikiwe no gutandukana kwe na Bruna Biancardi bari bamaze igihe mu rukundo ndetse mu kwezi k’Ukwakira bakaba bari banibarutse umwana wa mbere.

Biancardi abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yatangaje ko batakiri kumwe, ati “Ubu ni ubuzima bwite ariko kuva byangiraho ingaruka ndashaka kubabwira ko nta mubano ugihari. Ndizera ko mutazongera kumpuza n’ibiri kuvugwa.”

Nk’uko ikinyamakuri Daily Mail cyabyanditse, ntabwo Neymar yatandukanye na Biancardi kubera gusaba amashusho gusa, ahubwo bivugwa ko yamucaga inyuma kenshi gashoboka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *