Nyaruguru:Hari abatazi ingaruka zo kujugunya ibikoresho bya pulasitike bishaje  ahabonetse hose 

Hari  bamwe  mubaturage bo mu murenge wa Mata bavuga ko kuba bajugunya amajerekani cyangwaamabasi ashaje mu mirima batumva ingaruka zabyo cyane ko ntahandi bazi habugenewe ho kuba bajugunya ibyo bikoresho bya pulasitike bishaje.

Gukoresha pulasitike biri mu biteza ingaruka ku bidukikije ndetse no ku buzima bwa muntu muri rusange, ikaba ariyo mpamvu Minisiteri y’Ibidukikije isaba kureka gukoresha ibikoresho bya pulasitiki aho bishoboka hagakoreshwa ibindi bitangiza ibidukikije. 

Bamwe  baturage bo mu kagari ka Ramba wa Mata ,bavuga ko badasobanukiwe neza ingaruka zo kuba bajugunya ibyo bikoresho mugihe bishaje, kuko bitabwa mu ngarane cyangwa munsi y’urugo. bavuga ko  iyo ibikoresho bishaje nk’amabasi cyangwa amajerekani indobo n’ibindi ko babijugunya mu murima ko bigeraho bikazavungagurika bigashira kandi ko  babona ntacyo bitwaye kuko ntanuwigeze ababwira ko bigira ingaruka. 

Nkundimana Vedaste yagize ati “iyo ibasi cyangwa ijerekani bishaje urabihomesha wazabona bishaje cyane akajugunya munsi y’urugo muri make ubitwarana n’ibindi bishingwa ukabimena mu murima aho umena ibindi, cyangwa se mu ngarane,kuba bigira ingaruka ku butaka rero byo ntabyo nzi, naba mbeshya nziko bigenda bivungagurika bikageraho bigashira”

Nyiraneza Annociata na we ati “nonese ubwo bishaje urumva twabijugunyahe uretse munsi y’urugo hano mu mirima? Amabasi,bodaboda.indobo nibindi byose ntahandi batubwiye niho tubita, ntakindi tuzi twabikoresha iyo imvura iguye irongera ikabitaba”

Dr Maniragaba Abias impuguke ku bidukikije avuga ko kujugunya ibintu nkibyo bya pulasitike mu mirima ari bibi kuko bitabora kandi ko iyo kiri mu murima, imvura iyo iguye idashobora kwinjira mu butaka. yagize ati“icyambere ntibibora, kugira ngo bibe byabora bisaba imyaka myuinshi,ikindi uko bigenda bisaza bigenda bivunguka,uko tuvunguka rero  bishobora kuba byajya mu mazi cyangwa mubyo umuntu yasaruye akaba yateka turiho kuko bidashobora kugaragara bikaba byanatera indwara runaka harimo na cancer.”

Akomeza avuga ko kubijyanye n’ibidukikije ko  aho kiri imvura itagwa ngo igere mu butaka bikaba byanatuma aho umuntu ahingwa kwera byagorana,kuko uteye ikigori munsi harimo ikintu cya pulasitike ko kitapfa kubona amazi.

Akimpaye Beatha

Umuyobozi w’ Ishami Rishinzwe Gukurikirana Iyubahirizwa ry’amategeko muri REMA avuga ko asaba  buri muturage wese gucunga imyanda neza nk’uko itegeko n°48/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ibidukikije mu ngingo ya 18 ibivuga. Yagize ati “Nta muntu wemerewe kumena imyanda ikomeye ahantu hatabugenewe. Imyanda ikomeye igomba kuvangurwa, gukusanywa no gatwarwa ahabugenewe hakurikijwe amategeko abigenga. Imyanda ikomeye igomba kujugunywa mu kimpoteri cyabugenewe cyangwa igatwarwa mu nganda ziyibyaza umusaruro.”

Akomeza avuga ko iyo imyanda icunzwe nabi, igira ingaruka ku buzima bw’ abaturage kuko iba yabaye umwanda aho iri kandi ikaba yanatera indwara bitewe n’ aho iri. 

Si imyanda y’ibikoresho bishaje gusa, ni imyanda yose igomba gucungwa neza kuko iyo yanyanyagiye mu bidukikije, yangiza ubutaka, amazi ndetse n’urusobe rw’ibinyabuzima muri rusange, imyanda ya pulasiti

Abaturage basabwa kubahiriza itegeko bacunga neza imyanda kandi bakayivangura ibora ikabyazwamo ifumbire, itabora bakayishyira mu makusanirizo abegereye.

Tariki ya 5 Kamena buri mwaka, isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wo kubungabunga ibidukikije, mu Rwanda naho ukaba uyu munsi wizihizwa aho  uyu mwaka wizihijwe hazirikanwa ku kurwanya ihumana riterwa n’ibikoresho bya pulasitiki bikoreshwa rimwe bikajugunywa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *