Ibihugu bitandukanye bihangayikishijwe n’ibisasu byahitanye imbaga ku bitaro

Ibihugu n’imiryango itandukanye bikomeje kwamagana igitero cy’ibisasu byarashwe kuri uyu wa Kabiri, ku bitaro bya Al Ahli mu mujyi wa Gaza, bigahitana abasaga 500 nk’uko Minisiteri y’Ubuzima muri Palestine yabitangaje.

Nubwo umutwe wa Hamas washinje Israel kugaba ibyo bitero, Israel yo yireguye ivuga ko atari yo yarashe, ahubwo ko ari igisasu cyarashwe na Hamas kikaraswa nabi kigahitana abari mu bitaro.

Umuvugizi w’igisirikare cya Israel Daniel Hagari, yavuze ko ingabo zabo nta bikorwa bya gisirikare zari zirimo mu masaha igisasu cyarasiwe ku bitaro ndetse ko n’ubwoko bw’icyo gisasu batabugira.

Icyakora Hamas yavuze ko ibyo Israel ivuga ari ibinyoma kuko nta kindi basobanura, nyuma y’ibyo bise ‘ubwicanyi’ bwagambiriwe.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden yatangaje ko yababajwe cyane n’icyo gitero cyagabwe ku bitaro, avuga ko bihabanye cyane n’amategeko mpuzamahanga y’intambara.

Biden yavuze ko yategetse inzego z’ubutasi n’iz’umutekano gushakisha amakuru, bakamenya neza uwarashe kuri ibyo bitaro.

Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres yamaganye bikomeye icyo gitero, asaba ko imirwano ihagarara ubuzima bw’abasivile bukabanza kwitabwaho.

Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat we yashinje Israel ibyaha by’intambara nyuma y’icyo gitero cyagabwe ku bitaro.

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yavuze ko nta kintu na kimwe cyaba urwitwazo rwo kurasa ku bitaro birimo abarwayi, abasivile n’abandi.

Misiri, Jordanie, Arabie Saoudite, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu byamaganye icyo gitero byivuye inyuma ndetse Jordanie ihita ihagarike kwakira Perezida Joe Biden uri mu ruzinduko mu Burasirazuba bwo hagati.

U Burusiya na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu basabye ko akanama ka Loni gashinzwe umutekano gaterana igitaraganya kuri uyu wa Gatatu, bakavuga kuri icyo gitero.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *