Musanze: Biyemeje kugera ikirenge mu cy’intwari bakora ibikorwa byubaka igihugu

Abaturage bo mu murenge wa Cyuve, by’umwihariko abo mu kagari ka Rwebeya , biyemeje kugera ikirenge mu cy’intwari z’igihugu bakora ibikorwa bitandukanye muri uku kwezi kwahariwe ibikorwa byo kwitegura kwizihiza umunsi mukuru w’intwari uteganijwe kuya 01 Gashyantare 2024.

Ni ku nshuro ya 29 mu Rwanda hizihizwa umunsi mukuru w’intwari ariko kuri iyi nshuro uyu munsi mbere yuko wizihizwa , Leta y’u Rwand ikaba yarafashe ukwezi kumwe kwahariwe ibikorwa by’ubutwari, aho abaturage b’akagari ka Rwebeya mu murenge wa Cyuve biyemeje kuzagira uruhare runini mu izamurwa n’iyubakwa ry’ibyumba bitatu by’amashuri mu kigo cy’amashuri abanza cya Gasangiro ya II.

Nk’uko Isonganews.com yabibagejejeho mu nkuru y’umuganda usoza ukwezi k’ Ugushyingo 2023 nuko uwo muganda wakozwe, abaturage bacukuye umusingi w’ahagombaga kubakwa ibyumba bitatu mu byumba umunani byari biteganijwe kubakwa ku kigo cy’amashuri abanza cya Gashangiro II mu rwego rwo kugabanya ubucucike burangwa kuri iki kigo.

Aha ni naho abaturage bahereye biyemeza kuzakora ibikorwa by’ubutwari mu gufatanya n’ubuyobozi kubaka no kuzuza ibi byumba by’amashuri bakora imiganda itandukanye aho no kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 27 Mutarama 2024 bazindukiye mu gikorwa cy’umuganda batunda bakanataba amabuye muri ibyo byumba bigeze igihe cyo gusakarwa.

Habyarimana ni umukuru w’umudugudu wa Marantima wari muri iki gikorwa cy’umuganda. Yabwiye Isonganews.com ko kwitabira uyu muganda ari benshi bitatewe n’indi mpamvu iyo ariyo yose ahubwo ko byatewe no kuba ibi byumba byari bikenewe kandi ko biyemeje kuzagira ibikorwa bagaragaza mbere yo kwizihiza umunsi w’intwari.

Yagize ati ” Kuba abaturage baje ari benshi ntabwo byatewe no kubashyiraho igitutu cyangwa iterabwoba nk’ubuyobozi ahubwo bizanye kuko bari basanzwe bazi ko abana babo biga bacucitse none Leta ikaba yarabageneye ibyumba harimo n’ibi bitatu byatangiye kubakwa noneho biyemeza kuzagira uruhare rukomeye mu myubakire yabyo. Ibi rero natwe twabyita ibikotwa twiyemeje by’ubutwari mu gihe twitegura kwizihiza umunsi mukuru w’intwari uteganijwe kuya 01 Gashyantare 2024.

Nyinawumuntu Madalina nawe ni umwe mu babyeyi witabiriye uyu muganda wafashwe nk’igikorwa cy’ubutwari mu kagari ka Rwebeya. Yavuze ko yaje gukora umuganda kubera biyemeje kuzafasha ubuyobozi kubaka ibi byumba ngo abana bajye biga bisanzuye cyane ko ngo nawe ahafite umwana uhiga wamubwiraga uburyo bicara ku ntebe batisanzuye [ Yashatse kuvuga ubucucike].

Yagize ati ” Twaraye tumenyeshejwe ko dukorera kuri iki kigo cy’amashuri kandi ko dukora igikorwa cyo gutunda amabuye no kuyataba mu byumba birimo kubakwa kuri iki kigo cy’amashuri cya Gashangiro II. Naje rero mfite ubushake bwo gukorana umurava kuko twiyemeje gufasha ubuyobozi kubaka ibi byumba , dushyiraho imbaraga zacu kugira ngo abana bacu bajye biga bisagaguye kuko nk’uko nabibwirwaga n’umwana wanjye ngo bigaga babyigana ariko turizerako nibimara kuzura ubwo bucucike butazongera kurangwa kuri ii kigo. Ibi rero natwe twabifata nk’igikorwa cy’ubutwari mu gihe twitegura kwizihiza umunsi mukuru w’intwari kuya 01 Gashyantare 2024.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyuve Bwanakweri Mussa yashimiye ubutwari n’umurava abaturage bagira mu kwitabira ibikorwa rusange birimo umuganda no kubahiriza n’izindi gahunda za Leta by’umwihariko muri uku kwezi ko kwitegura kwizihiza umunsi mukuru w’intwari z’u Rwanda.

Yagize ati ” Ndabashimira igikorwa cyiza mwakoze uyu munsi n’imbaraga mwagikoranye kuko ni kimwe mu bimenyetso bikomeye ko mukunda igihugu cyanyu. Nk’uko twitegura rero kwizihiza umunsi mukuru w’intwari z’u Rwanda kuya 01 Gashyantare 2024, nabasabaga ko tuzawitabira turi benshi kandi dukeye, tuzirikana intwari zaruharaniye.”

Bawanakweri Mussa yashoje asaba abaturage gukomeza gushyira hamwe mu bikorwa byose bibavana mu bukene kandi babumbatira umutekano kuko ariwo nkingi ya mwamba mu iterambere.

Yagize ati ” Reka mfate umwanya nongere mbasabe gukomeza gukorera hamwe mu iterambere ryanyu ariko cyane cyane mubumbatira umutekano mufite kuko ariwo shingiro rya byose. Murabizi ko nta mutekano, umwana ntiyajya ku ishuri, umuhinzi ntiyanjya mu murima n’abakora mu biro ntibajyayo ndetse n’undi wese n’icyo akora ntiyagikora nta mutekano. Tuwiteho rero kuko ariwo shingiro rya byose.”

Uretse igikorwa cy’ubutwari cyakozwe n’aba baturage binyuze mu nzira y’umuganda, hanakorewe igikorwa cy’ubuzima aho nyuma y’umuganda , abaturage bakanguriwe kwipimisha ku buntu indwara zitandura kugira ngo buri wese amenye uko ahagaze, ubundi basezeranaho biyemeje kuzayirara ku ibaba ku munsi wo kwiziza umunsi mukuru w’intwari z’u Rwanda.

SETORA Janvier

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *