Soudan:Abanyarwada bambitswe imidali y’ishimwe

birori byabereye mu Mujyi wa Malakal muri Sudani y’Epfo ku wa 29 Mutarama 2024, byitabirwa n’abarimo Umuyobozi w’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo ushinzwe agace ka Malakal, Paul Adejoh Ebikwo.

Byitabiriwe kandi n’abandi bayobozi bo mu nzego z’umutekano bo mu Rwanda no mu bindi bihugu, basanzwe baragiye kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo.

Abambitswe imidari y’ishimwe ni abagize uruhare micungire myiza ya gereza z’icyo gihugu, ndetse n’ibindi birimo gutanga ubumenyi ku nzego z’amagereza.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe amagereza muri UNMISS, Abdul Arshad, yabwiye abahawe imidali y’ishimwe ko atari iy’ubuntu, ahubwo ko bayiherewe ibikorwa byabo by’ubunyamwuga muri icyo gihugu.

Ati ‘‘Umudali ntabwo utangwa ntacyo wakoze, bisobanuye ko mwayikoreye ubwo mwagaruraga amahoro mu duce mwakoreyemo mukanubakira ubumenyi abayobozi bashinzwe amagereza muri Sudani y’Epfo.’’

Arshad yashimiye abahawe imidali y’ishimwe ku kuba baritanze bagakora amanywa n’ijoro mu kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo, no mu bindi bikorwa bitandukanye bakoranye ubunyamwuga.

Kugeza ubu, Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS, rufite abakozi 11 bari mu butumwa bwo kugarura amahoro mu bihugu bitandukanye, barimo batanu bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga Amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS).

Hari kandi batanu bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga Umutekano muri Repubulika ya Centrafrique, MINUSCA, n’undi uri mu butumwa bw’ bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga Umutekano mu gace ka Abyei muri Sudani y’Epfo (UNISFA).

Kuva mu 2018, RCS imaze kohereza abakozi 181 bayo mu bihugu bitandukanye, mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bugamije kugarura amahoro n’umutekano muri ibyo bihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *