Joackiam Ojera yatandukanye na Rayon Sports

Umunya-Uganda, Joackiam Ojera wakiniraga Rayon Sports, yaguzwe n’ikipe yo mu Cyiciro cya mbere mu gihugu cya Misiri.

Nyuma y’uko ibyo kujya muri Police FC byanze, Joackiam Ojera yamaze kugurwa na Arab Football Constractors ikina mu cyiciro cya mbere muri shampiyona yo mu Misiri.

Ojera wakinaga umwaka we wa kabiri muri Rayon, yari asigaje amasezerano y’amezi atandatu muri iyi kipe. Yari umwe mu beza iyi kipe yagenderagaho mu gice cy’ubusatirizi.

Ibicishije ku rukuta rwa X yahoze yitwa Twitter, Rayon Sports yasezeye kuri uyu mukinnyi ndetse imwifuriza kuzahirwa mu kazi gashya yabonye.

Ubwo yazaga muri Rayon Sports muri Mutarama 2023, Joackiam, yari aturutse muri URA FC y’iwabo muri Uganda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *