Musanze: Abagabo barashishikarizwa kugira uruhare mu gukumira ubwandu bwa Virusi itera Sida.

Urugaga nyarwanda  rw’abafite Virusi itera Sida rurahamagarira buri wese by’umwihariko abagabo kugira uruhare mu kurwanya no gukumira ubwandu bw’agakoko gatera Sida kuko ariyo ntego nyamukuru yo guca burundu icyorezo cya Sida mu Rwanda bitarenze mu mwaka wa 2030.

Uyu ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama nyunguranabitekerezo yahuje bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze, iz’ubuzima, abafatanyabikorwa na bamwe mubanyamuryango b’urugaga nyarwanda rw’abafite Virusi itera Sida bo mu karere ka Musanze.

Mu kiganiro cyatanzwe na Jean Berchimas Tugirimana ( umukozi w’urugaga nyarwanda rw’abafite Virusi itera Sida) , yavuze ko batangiye bafasha abafite Virusi itera Sida aho ngo bashishikarizaga ababaga bayifite gufata imiti no kwipimisha ngo buri wese amenye uko ahagaze ariko noneho ubu ngo bongeyemo no gukangurira abantu ubwuzuzanye mu miryango.

Tugirimana yavuze ko mu ntego igihugu gifite ngo nuko mu mwaka wa 2030 nta bwandu bwa Virusi itera Sida buzaba bukiriho mu gihe buri wese azagira uruhare mu kuyirwanya kuko ngo ubu u Rwanda rugeze ku kigero cya 98% mu kurwanya no gukumira ubwandu bushya bwa Virusi itera Sida.

Yagize ati “Dufite imvugo ya 95,95,95 bisobanuye ko mu mwaka wa 2030 ubwandu bwa Virusi itera Sida buzaba butakiriho kuko iyi ni intego umuryango w’abibumbye ushinzwe kurwanya Sida washyizeho hanyuma iyo ntego n’igihugu cy’u Rwanda kirayifata , bityo rero 95 ya mbere ikaba isobanuye ko abantu bafite Virusi itera Sida bose bazaba baripimishije bazi uko bahagaze kubera ko bishoboka ko umuntu yagira Virusi itera Sida, akayibana atipimishije , bityo rero intego nuko 95% by’abafite Virusi itera Sida bazaba baripimishije; 95% byabo bazaba bari ku miti noneho 95 gatatu ikavuga ko muri 2030 ba bantu bafashe imiti 95% byabo bazaba baragabanyije ingano ya Virusi itera Sida mu maraso ”

Akomeza avuga ko ibyo twita ‘Soupression de charge viral’. Aha ni naho nahera mvuga ko u Rwanda ruri mu bihugu bitanu bya mbere ku isi byesheje iyi ntego ya 95 kandi na 2030 hataragera kuko tugeze ku kigero cya 98% kuri ziriya ntego zose ariko ikigaragara nuko mu rubyiruko hakirimo ikibazo , bityo bikaba bikeneye gushyirwamo imbaraga mu kwitabira buri bukangurambaga ngo bamenye uko bahagaze kuko n’abamaze kwipimisha haracyari ikibazo cyo kugabanya ubwiyonge bwa Virusi uko bikwiye ; aho rero bisaba imbaraga. Zimwe mu mpamvu urubyiruko n’abagabo batinya akato (Stugma) ari nabyo twasabye abafatanyabikorwa ko babishyiramo imbaraga.

Tugirimana yakomeje asaba abagabo kwirinda ipfunwe batinya ko abantu bamenya ko bipimishije cyangwa ko bafite ubwandu bwa Virusi itera Sida.

Yagize ati ” Nk’uko bigaragara kandi byagaragaye na mbere, abagabo dukunda kugira ikintu cyo kwihagararaho. Rero iyo bigeze kuri Virusi itera Sida, abagabo bagira ipfunwe batinya ko bagaragaza intege nkeya baba bafite ari nayo mpamvu bagaragaza ubwitabire buke kuko batinya ko bagenzi babo bababona. Niyo mpamvu dushishikariza abagabo cyane cyane abafite Virusi itera Sida gufata imiti n’abandi bakitabira kwipimisha birinda gutinya ko abandi bari bubabone kuko bishobora gutuma ubwandu bwa Virusi itera Sida butaranduka burundu.”

Uhagarariye urugaga nyarwanda rw’abafite Virusi itera Sida mu karere ka Musanze, Uwisanze Bernadette , mu kiganiro n’Isonganews.com, yavuze ko uru rugaga barufata nk’umuryango cyane ko rwabagaruriye icyizere.

Aha ni naho  Uwisanze yahereye asaba abagabo gutinyuka abafite iyo Virusi itera Sida bakihatira gufata imiti ndetse n’abibwira ko ntayo bafite bakipimisha kugira ngo bamenye uko bahagaze.

Yagize ati “Abagabo nabo kubegera ntibyoroshye ariko kandi biroroshye iyo ubona ko hari abagabo bamwe batinyutse bakemera kuza, abo nibo twifashisha kugira ngo  babegere noneho iyo bumvise ko ibyo batinyaga nta shingiro bifite baraza. Ibyo nakwisabira abafite iyo Virusi nuko batagomba gucika intege kuko abo twashyize ku murongo bamaze kwiyakira kandi nabo birabashimisha. Bityo rero, bacitse intege byatuma na ba bandi bagaruye mu murongo nabo bacika intege bakongera bagasubiza imibare inyuma na bwa bwandu bushya bukiyongera kandi aribyo turimo kurwanya.”

Umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu karere ka Musanze Mukayoboka Vestine yashimiye urugaga nyarwanda rw’abafite Virusi itera Sida (RRP+) n’abafatanyabikorwa kubera ibikorwa byiza bakorera imiryango nyarwanda.

Yagize ati ” Urugaga nyarwanda n’abafatanyabikorwa tubashimira ko mudahwema gufasha ubuyobozi gukemura ibibazo biba mu miryango kuko burya iyo imiryango ifite ibibazo, byose biba byapfuye; ari nayo mpamvu nasaba ngo amahugurwa nk’aya yajya akomeza kuko bitanga umusaruro cyane ko nk’urugaga mutuma ubwandu bushya bwa Virusi itera Sida butiyongera.”

Urugaga nyarwanda rw’abafite Virusi itera Sida mu karere ka Musanze bagera kuri 576 bibumbiye mu makoperative 6 yatewe inkunga mu kwiteza imbere, amashyirahamwe 11 na ONG eshatu kandi bose bakaba bafatira imiti mu bigo nderabuzima 18 bikorana n’ibitaro bikuru bya Ruhengeri.

Yanditswe na SETORA Janvier

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *