Burera: Haracyari imwe mu miryango igituye mu bisa na nyakatsi.

Mu karere ka Burera, umurenge wa Gahunga, akagari ka Kidakama mu mudugudu wa Kagoma haracyarangwa imiryango irenze umwe igituye mu nzu zimeze nka nyatsi kandi hashize imyaka myinshi mu Rwanda inzu za nyakatsi zamaganwe.

Muri iyo miryango ikiba mu nzu zimeze nka nyakatsi [ Ubundi ni nyakatsi gusa nuko ibyatsi biri mu mpande bikaba birengejeho amabati hejuru].

Isonganews.com iganira n’imwe muri iyo miryango harimo n’uwa Munyazirinda Innocent ugizwe n’abantu umunani (8) [ Umugabo n’umugore n’abana babo batandatu (6)].

Uyu muryango uvuga ko ubayeho mu buzima bwa gikene ( Mu bukene) ngo kuko utagira epfo na ruguru nk’uko bigarukwaho na nyiri urugo Munyazirinda Innocent n’umugore.

Munyazirinda Innocent yagize ati ” Tubayeho mu buzima bwa gikene ari nayo mpamvu nananiwe kwiyubakira inzu kubera ubushobozi buke nubwo akarere kampaye amabati ariko nabuze ubundi bushobozi.Ndifuza ko nakubakirwa nkabona aho kuba n’umuryango wanjye tutanyagirwa nk’abandi. “

Umugore we yagize ati ” Turi abashonji cyane kuko nk’ubu turi kwirira igishogoro gusa ndetse urabona ko n’inzu tubamo ari nyakatsi!! None se twavuga ngo turi mu nzu? Ubu no mu bana 6 dufite , babiri twagiye kubacumbikisha ahandi kuko iyi ngirwa nzu ntabwo twayibamo n’abo bana bose. Turi abo gutabarwa , tukava muri iyi nyakatsi rwose.”

Isonganews.com ikoresheje ubutumwa bugufi, yabajije umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gahunga, Ignace Mugiraneza maze yemeza ko icyo kibazo bakizi kandi ko bagitangiye raporo mu buyobozi bw’akarere ko agiye kongera kubwibutsa.

Yagize ati ” Nibyo, uyu turamuzi ndetse twabigejeje ku karere ahubwo ndongera nibutse.”

Mu gushaka kumenya icyo akarere kavuga kuri iki kibazo cy’ abaturage bagituye mu nzu zimeze nka nyakatsi, Isonganews.com yavuganye n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mwanangu Théophile , nawe yemeza ko bakizi ariko ko hari ibyo bagiye gukora nk’akarere mu maguru mashya.

Yagize ati ” Abo baturage turabazi ariko muri iki cyumweru cyangwa kuwa gatanu , hari amafaranga ahari mu karere tuzabahaho ayo kugura igitaka n’inzugi kuko abaturiye ako gace bose bafite ikibazo gikomeye cyo kubona igitaka bitewe n’imiterere y’ubutaka bwaho bw’amakoro ( Terre volcanique ) budashobora kwifashishwa mu guhoma inzu.”

Muri iyi nkuru twibanze ku muryango wa Munyazirinda Innocent kubera ko ariwo ubabaye cyane [umuryango w’abantu 8 utuye muri iriya nzu mwabonye haruguru] ariko iyo wigiye imbere gato, uvuye kuri uyu muryango, ugera kwa Nyirakubanza Bérancille w’imyaka 61 y’amavuko nawe akaba atuye mu nzu imeze nka nyakatsi.

yagize ati ” Dore nashyizeho ibikenyeri n’ibitusitusi [Ibibabi by’inturusu]. Ni icyumba kimwe kandi niho mba muri iyi nyakatsi , mbaho mu bukene kuko no kubona icyo kurya ni intambara.”

Amakuru yizewe nuko aba baturage bose bagituye mu nzu zimeze nka nyakatsi bahawe amabati n’akarere ariko ntibahabwe igitaka cyo guhomesha n’inzugi n’amadirishya byo gukinga.

SETORA Janvier

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *