Burera:Umuryango w’abantu batandatu wanyagirwaga warubakiwe

Umuryango  utuye umudugudu wa  Karambo, akagari ka Kagitega, umurenge wa Cyanika ,  Ngirabakunzi Bénjamin na Nyiransenga Espérance ndetse n’abana babo bane, nyuma yo kubakirwa inzu yo guturamo, bakava mu iyafatwaga nka nyakatsi; ubu bakaba bari mu byishimo bidasanzwe kubera kurara batanyagirwa cyangwa ngo bicwe n’imbeho nk’uko bari babayeho.

Igikorwa cyo kuwubakira, ni igikorwa cyagezweho nyuma y’inkuru y’ubuvuguzi yakozwe kuwa , aho bamwe mu batangabuhamya barimo Donatille Nyiraguhirwa, Ndagijimana Jean Bosco , Nyirangano Béatrice na Maniriho Samuel bari babwiye itangazamakuru ko bahangayikishijwe n’imibereho y’uyu muryango kuko aribo bawucumbikiraga igihe imvura yabaga yaguye.

Aganira n’umunyamakuru wa Isonganews.com ari nawe wakoze inkuru y’ubuvuguzi, nyiri uru rugo rushyashya, Ngirabakunzi Bénjamin arashimira ubuyobozi bwiza bwamwubakiye, we n’umuryango we bakaba babayeho neza nubwo ngo hari ibitarakemurwa.

Yagize ati ” Nkurikije uburyo twari tubayeho , mu izina ry’umuryango wanjye, nanjye ubwajye , turashimira ubuyobozi bwiza bwadukuye mu ngirwa nzu twabagamo tukaba twarubakiwe inzu idufutse kuko ubu twatandukanye no kunyagirwa n’amashahi n’amahuhweza by’imvura cyangwa ngo dukubitwe n’imbeho ya nijoro. Gusa haracyakenewe gushyiramo agasima no gukinga inzugi eshatu zo mu byumba. Ibyo nabyo bikozwe, twarushaho kumererwa neza.”

Ngirabakunzi Bénjamin yakomeje ashimira n’itangazamakuru ryamukoreye ubuvugizi we n’umuryango we none ngo bakaba bariho neza.

Yagize ati ” Ndashimira kandi itangazamakuru ryadukoreye ubuvugizi kuko twari twarahebeye urwaje!! Imana izabahe umugisha kandi muzakomeze mukorere Imana mugaragaza n’abandi babayeho nabi nk’uko twari tubayeho none tukaba turi mu byishimo. Tujya guca inshuro tugasanga abana batanyagiwe kandi mbere twatahaga twihebye ko dusanga bishwe n’umusonga kubera kunyagirwa.”

Na none Isonganews.com yaganiriye n’umwe mu baturanyi be Nsengiyumva Jean Bosco maze avuga ko nk’abaturage, nabo bishimiye kubakirwa kwa Ngirabakunzi n’umuryango we.

Yagize ati ” Nk’ abaturanyi ba Ngirabakunzi, twishimiye uburyo ubuyobozi bwamwubakiye kuko bari babayeho mu kaga nk’uko nabivuze mbere[ Aravuga mu myaka 2 ishize]. Gusa, ubuyobozi bukimara kuzana igitaka, natwe nk’abaturage twashyizeho akacu tubumba inkarakara dufatanije n’ubuyobozi ndetse turanubaka none umuryango uratekanye kuko babayeho neza cyane ko batakinyagirwa.

Twararaga duhangayitse ko inzu babagamo yabagwira, bakahasiga ubuzima.Imana yarakoze gukorera mu banyamakuru bakoze ubuvugizi ndetse igakorera no mu bayobozi, Ngirabakunzi n’umuryango we bakubakirwa.”

Ku kibazo cyo kuba inzu idakinze mu miryango y’imbere nta n’agasima kari mu nzu,  umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kagitega ,………….  yavuze ko nk’uko bamurwanyeho bubaka inzu, bagasaba amabati ku murenge bigakorwa, n’ubundi ngo bazakomeza ubuvugizi uko ubushobozi bubonetse bugakoreshwa ngo n’ ibindi bizakorwa.

Yagize ati ” Twasabye igitaka, dufatanije n’abaturage, tubumba inkarakara turubaka noneho tujya gusaba amabati ku murenge, turayahabwa , turasakara ndetse tunakinga urugi rw’inyuma n’amadirishya. Nibyo koko, tuzi ko hari inzugi z’imbere 3 zitarimo ndetse n’agasima ariko nk’uko twabikoze, dukura uriya muryango ahabi hashoboka, bakaba batakinyagirwa, tuzakomeza gukora ubuvugizi ku bisigaye, uko ubushobozi bubonetse bukoreshwa n’ibyo bindi bizashoboka kuko haba hari n’abandi bagomba gufashwa. Ahubwo nawe nk’umugabo, buhoro buhoro yakomereza aho twagejeje noneho tukazagaruka dusanga hari icyo yakoze cyane ko nta bumuga afite bumubuza gukora.”

Akarere ka Burera nako ni kamwe mu turere dukora kuri Pariki y’ibirunga, gafite amazu menshi adahomye neza mu mirenge ya Cyanika, Rugarama na Gahunga kubera imiterere y’ubutaka bw’aho bw’amakoro y’ibirunga buseseka ku buryo budashobora kubakishwa ahubwo hakaba hifashishwa igitaka gituruka mu tundi turere kandi kikagera muri ako gace gihenze cyane.

SETORA Janvier

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *