Mu ishami rya UR i Huye hagaragaye uruhinja rwapfuye

Muri gitondo cyo kuwa 01 Ukuboza 2023,muri Kaminuza y’u Rwanda,ishami rya Huye habonetse uruhinja rwendaga kuvuka rwapfuye nyuma yo kujugunywa ahagenewe gushyirwa imyanda (poubelle).

Urwo ruhinja rwagaragaye hafi y’inyubako icumbikamo abanyeshur b’abakobwa izwi nka Benghazi.

Umukozi ushinzwe isuku muri muri iyi nyubako ya ’Benghazi’ ngo yari agiye kugenzura ibikoresho bimenwamo imyanda maze atungurwa no gusangamo uruhinja rw’umwana w’umuhungu ngo rwari ruri mu kigero cy’amezi 8.

Abageze aho ibi byabereye bikiba bavuga ko ngo uru ruhinja rwari rukuru ndetse rwagombaga no kubaho, bagakeka ko rwaba rwanizwe rukivuka.

Umwe mu bahakora isuku wanze gushyira imyirondoro ye ijya hanze yagize ati “Ni uko abanyeshuri bahishirana cyane naho ubundi bakabaye bamuzi. Uriya mwana yari mukuru yakabaye yanarize akivuka abantu bakabyumva. Igishoboka uriya mwana uwamubyaye yahise amuniga.”

Umurambo w’uruhinja wajyanywe n’inzego zishinzwe ubugenzacyaha mu gihe hagishakishwa uwaba yabigizemo uruhare.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *