Musanze: Abagera kuri 60 n’imiryango isaga 240 yahawe inkunga yo kwivana mu bukene.

Ishyirahamwe SACOLA rishinzwe kubungabunga parike y’ibirunga rikorera mu murenge wa Kinigi, akarere ka Musanze, mu ntara y’amjyaruguru, mu nshingano zaryo, ryongeye gutanga inkunga y’ inkoko ku miryango 241 y’abatishoboye zifite agaciro ka Miliyoni eshanu n’ibihumbi mirongo ine (5.040.000 frw) n’imshini zidoda 60 ku bakobwa babyariye iwabo n’abacikishirije amashuri nazo zifite agaciro ka Miliyoni cumi n’enye (14.000.000 frw) mu rwego rwo kugira ngo bivane mu bukene.

Ni igikorwa cyabereye mu murenge wa Kinigi , aho abayobozi b’ishyirahamwe SACOLA ndetse n’intumwa z’ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bacyitabiriye bakahatangira inama n’impanuro ku bagenerwa bikorwa uburyo bagomba gufata no gukoresha neza inkunga bahawe bakayibyaza umusaruro.

Isonganews.com iganira na bamwe mu bahawe iyi nkunga, bavuze ko bagiye kuyibyaza umusaruro bakikura mu bukene.
Byukusenge Ahmed wahawe inkoko yagize ati ” Nari mfite inkoko imwe none mpawe izindi eshatu harimo n’isake. Ni amahirwe ngize kuko ubu ngize inkokokazi eshatu n’isake izatuma zororoka. Nzagerageza kuzifata neza kandi ntarahabwa n’izi, imwe nari mfite nayitagaho nshaka ko yororoka!! Urumva ko ndongeramo imbaraga kugira ngo nzazibyaze umusaruro. Hehe n’igwingira n’imirire mibi!! Izi nkoko zizamfasha kurwanya iyo mirire mibi mu bana banjye ndetse nizimara no kororoka zizankure mu bukene narimo.”

Mugenzi we wahawe imashini idoda, Hagenimana Jeanine yavuze ko iyo mashini izamufasha guhindura ubuzima bwe n’ubw’umwana yabyaye mu gihe kidateganijwe.

Yagize ati ” Njye n’umwana wanjye twari tumeze nabi cyane kubera ubukene ariko ku bw’iyi mashini mbonye kandi nkaba narize neza umwuga w’ubudozi, ngiye kuyikoresha neza ku buryo izampindurira ubuzima n’ubw’umwana wanjye ndetse n’abampaga urwamenyo ngo nabyariye iwacu bazanyibazaho. Ikindi kinshimishije ni inkunga baduhaye y’amafaranga azafufasha dufata inguzanyo yo kutworohereza kunoza umwuga w’ubudozi. Rwose iyi mashini ngiye kuyibyaza umusaruro kuko ntagize imbogamizi n’imwe, umwaka utaha nzaba ntakiri uko meze uyu munsi ndetse n’umwana wanjye azaba yiga neza.”

Umuyobozi w’ishyirahamwe SACOLA, Nsengiyumva Pierre Célestin yasabye abahawe inkunga kuyifata neza bakayibyaza umusaruro by’umwihariko yemerera abahawe imashini zidoda kwibumbira hamwe muri Koperative noneho SACOLA ikabatera inkunga ya Miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda ( 2.000.000 frw).

Yagize ati ” Abo tumaze guha inkoko ni imiryango 241kandi buri muryango twawuhaga inkokokazi 2 n’isake 1 kugirango zizabashe kororoka kandi turizera tudashidikanya ko zizabafasha kurwanya imirire mibi n’igwingira ku bana bato kuko bazabona amagi ndetse n’amafaranga, bityo biteze imbere. Aha ni naho twahereye tubabuza kuzigurisha ahubwo bakazitaho zikiyongera , imiryango yabo ikazamuka mu bukire. Naho kubo twahaye imashini, twabasabye nabo kuzikoresha bakivana mu bibazo barimo cyane ko bamwe ari abana b’abakobwa babyariye iwabo mu gihe abandi bavuka mu miryango itishoboye ari nayo mpamvu twabasabye gukorera hamwe nka Koperative , SACOLA ikaba ibemereye indi nkunga ya Miiiyoni ebyiri (2.000.000 frw) azabafasha kunoza umwuga wabo w’ubudozi twabihishije.”

Nsengiyumva yasoje abasaba kongera ubumenyi ngo kuko ibyo babahaye ari bike ariko kandi abagira inama yo kubyongera.

Yagize ati ” Ibyo tubahaye ni bike ari nayo mpamvu tubasaba kongera ubumenyi ndetse nk’abantu mwigiye hamwe umwuga w’ubudozi mukaba mubonye imashini, turifuza ko mwakwibumbira hamwe muri Koperative, SACOLA ikabatera inkunga ya Miliyoni ebyiri. Ni amafaranga muzajya mwigurizaho mukishyura harimo inyingu, bityo buhoro buhoro akagenda yiyongera noneho mukarushaho gutera imbere kuko ibi byose tubigeraho kubera imiyoborere myiza ya Nyakubahwa Paul Kagame. Indi nama nabagira nuko mwafunguza Konti, SACOLA igashyiraho ayo mafaranga ndetse mukitoramo abayobozi, abajyanama na ngenzuzi kugira ngo mube Koperative ifite intego koko!!”

Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze muri iki gikorwa bwari buhagarariwe n’umukozi wa DJAF y’akarere, Habinshuti Anaclet wunze mu rya Perezida wa SACOLA aho yashimangiye ko inkunga bahawe ari intangiro y’iterambere ryabo.

Yagize ati ” Bantu muhawe inkoko , mugende muziteho, muzigaburire maze murebe ngo imirire mibi n’igwingira ngo biragenda nk’ifuni iheze!! Mwirinde kuzigurisha ahubwo muzorore zibahe amagi, icyororo n’amafaranga mwikure mu bukene.”

Abahawe imashini nabo yabahaye impanuro agira ati ” Muri icyiciro cya kabiri gihawe imashini kuko bagenzi banyu bazihawe mbere ya Covid-19 kandi batangiye kuzibyaza umusaruro. Namwe rero izi mashini muhawe ntabwo ari izo kugurisha ahubwo ni izo kubafasha ngo mwikure mu buzima bubi n’abana mwabyaye. Muzazifate neza rero muzibyaza umusaruro kuko iyi ni intangiriro y’ubuzima. Mugerageze kwishyira hamwe muri Koperative kugira ngo muzamurane kuko iki gikorwa ari icyanyu.”

Ishyirahamwe SACOLA ryashyizweho na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ngo habungwabungwe ishyamba ry’ibirunga hamaganwa ba rushimusi , bityo umusaruro uvuye mu bukerarugendo ugasaranganywa abaturage bubakirwa ibikorwa remezo birimo amashuri, ibiraro, ibiro by’imirenge n’utugari, Poste de santé ndetse n’ibindi bikorwa biteza imbere abaturage birimo Mudasobwa mu mashuri, ubuhinzi n’ubworozi, imyuga n’ubukorikori n’ibindi. Kugeza ubu ibikorwa bya SACOLA bikorerwa mu mirenge ya Nyange na Kinigi ariko ngo buhoro buhoro bizagera ni mu yindi mirenge ikora kuri Pariki y’ibirunga.

SETORA Janvier

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *