Kayonza: Umwana w’imyaka ibiri warusanze ababyeyi be aho bahingaga yaguye mu muferege arapfa

 

Umwana w’imyaka ibiri wo mu murenge wa Gahini, yashatse kwambuka umuferege utwara amazi y’umugezi muto wa Musarara ngo asange ababyeyi be, aho bari mu murima bahinga birangira awuguyemo ahita yitaba Imana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahini, Murekezi Claude, avuga ko uyu mwana yaguye mu mugezi wa Musarara uca aho ababyeyi be bahingaga nyuma yo gushaka kuwambuka ngo abasange.

Ati “Ni umwana w’imyaka ibiri yari ari kumwe n’ababyeyi be baza kujya guhinga bamusiga aryamye mu nzu, umwana rero yaje gukanguka ashaka gusanga ababyeyi be aho bahingaga hakurya gato, birangira aguye mu mugezi wa Misarara ni akagezi gato kanyura hafi aho. Ababyeyi rero baje guhingura bashakisha umwana baramubura.”

Gitifu Murekezi yakomeje avuga ko nyuma y’igihe bamushakisha baje kumubona aryamye muri wa muferege wa wa mugezi yapfuye, ngo bahise bahamagara abaturanyi ndetse n’abayobozi, abaganga basuzuma umubiri wa wa mwana ubundi hatangwa uburenganzira bwo kumushyingura.

Uyu muyobozi yasabye ababyeyi kurinda abana babo muri iki gihe cy’imvura ngo kuko umwana ashobora kubacika ho gato akajya mu mazi bikarangira yitabye Imana.

Ati “Muri ibi bihe by’imvura ababyeyi turabasaba gufata ingamba zo kubungabunga ubuzima bw’abana babo, isaha ku isaha bakwiriye kumenya aho abana babo bari bakabarinda kujya mu mazi no kuba bari bonyine, ikindi nibagira n’abantu babasigira bakomeze bakurikirane ko bameze neza. Abagejeje imyaka yo kujya mu bigo Mbonezamikurire turabasaba kubajyanayo kuko byabarinda kurushaho.”

Muri uyu Murenge wa Gahini hanaherutse kugaragara umurambo w’umugabo w’imyaka 33 wasanzwe ku muhanda yapfuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *