Itariki y’ubukwe bwe niyo bazamushyinguraho

Rehema wari ufite ubukwe kuri kuri uyu wagatandatu tariki 2 Ukuboza 2023, akaza kwitaba Imana bazize impanuka y’imodoka hamwe na Nyina bavuye mu birori bya Bridal shower, Uwari Fiyanse we yahisemo ko itariki bari bukorereho ubukwe abe ariyo tariki ba mushyinguriraho

Rehema Chao, ukomoka muri Tanzania uherutse kwitaba Imana hamwe na Nyina  tariki ya 28 Ugushyingo 2023, azize impanuka y’imodoka ubwo yari avuye mu birori byo gusezera ku bukumi bizwi nka Bridal shower, Uwari Fiyanse we yahizemo ko iyo tariki ariyo bazashyinguriraho umukunzi we.

Edward Mollel yagize ati” ubu ntakintu cyo kuvuga mfite usibye agahinda n’umubabaro gusa, kuko ibintu byose bijyanye n’imyiteguro y’ubukwe bwacu byari byararangiye  hasigaye umunsi nyirizina gusa, ubu bukwe bwari bumaze ku dutwara Miliyoni 10 z’amashilingi, aya asaga ho gato Miliyoni 480 mu manyarwanda.

Edward yavuze ko itariki bari bateguye bagomba gukoreraho ubukwe abe ariyo bazashyunguriraho umukunzi we ndetse nuwari buzabe Nyirabukwe.

Tubibutse ko Rehema Chao yitabye Imana hamwe na nyina ubwo Rehema yakoraga impanuka ashaka guhunga ikinogo cyari mu muhanda hanyuma agahita agongana n’indi modoka yo mubwoko bw’ikamyo hanyuma Rehema na Nyina bagahita bitaba Imana, ni mugihe abandi bavandimwe babiri barikumwe muriyo modoka bakomeretse bikomeye bagahita bajyanwa mu bitaro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *