Gakenke:Haravugwa iyibwa ry’ibendera ry’igihugu.

Mu kagari ka Munyana, umurenge wa Mugunga haravugwa inkuru y’iyibwa ry’ibendera ry’igihugu aho kugeza ubu abaturage babujijwe amahwemo kuko bari ku kagari mucyo bita “Songaman” basabwa kuvuga aho iryo bendera ryaba ryagiye, ni mu gihe ariko abagera kuri 12 bagombaga kurara irondo mu ijoro ryibwemo bafungiye kuri RIB, Sitasiyo ya Polisi ya Muzo.

Ubwo bujura bwo kwiba iryo bendera ry’igihugu bivuga ko bwakozwe mu ijoro ryo kuwa mbere , tariki ya 27 rishyira kuwa kabiri, tariki ya 28/11/2023 kuko byamenyekanye mu gitondo cyo kuwa kabiri, tariki ya 28/11/2023 aho inzego z’ubuyobozi, RIB, ingabo na Polisi bazindukiye kuri aka kagari ngo hakorwe iperereza, bityo habe hamenyekana abagize uruhare mu gutesha agaciro ikirango cy’igihugu.

Bamwe mu baturage bavuganye na Isonganews.com ariko batashatse ko amazina yabo atangazwa ku mpamvu z’umutekano wabo, bavuze ko bari kwirirwa bicaye ku kagari mu cyo bise “songamani”.

Uwa mbere yagize ati ” Kuhacaracara ntibyemewe keretse kurebera kure ku gasozi kuko uri kuhanyura wese bamuzi, bari kumwicaza ari nayo mpamvu bamwe turi gusaba ko twakurwa aha kuko tutazi irengero ry’ iyo bendera.”

Mugenzi yagize ati ” Gufata abaturage bakabiriza ku kagari bicaye kandi bamwe batazi imyibirwe y’iryo bendera, ni ukuduhohotera kuko impamvu mbivuga nuko buri munsi hakorwa irondo kandi iryo rondo rira ku kagari. Nkumva byabazwa abagombaga kurara irondo kandi twumvise ko bafungiwe kuri Polisi ya Muzo. Nibo bagomba kubibazwa, twe turarengana.”

Isonganews.com yavuganye n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mugunga, Uwimana Eugène, avuga ko adahari kubera uburwayi ko ahubwo twavugana n’ushinzwe irangamimerere ku murenge ko ariwe uri mu kazi.

Umukozi ushinzwe irangamimerere ku murenge wa Mugunga, Rutivumbura Kananira yavuze ko atari we uri kuyobora by’agteganyo ahubwo ko twabaza abo ku karere kuko nabo bahageze.

Yagize ati ” Umva rero muvandimwe, nubwo umpamagaye, ntabwo ari njye muyobozi w’umurenge kuko we ararwaye. Ntabwo rero mfite ibaruwa yo gusimbura by’agateganyo ( Acting) ahubwo ni ukuba nsigaranye izo nshingano ariko na niwe Gitifu w’umurenge. Ubwo rero umfashije, aho kugira ngo tubivuganeho, wavugana n’akarere kuko bahise baza, n’ejo Meya yari ahari ndetse ni ibintu yakurikiranye cyane!! Wakwihangana rero ukabaza izo nzego naho njye kugira ngo mbe nk’ubaye umuvugizi w’akarere, ntabwo byagaragara neza.”

Ubwo twakoraga iyi nkuru twashatse kuri telefoni umuyobozi w’akarere ka Gakenke w’agateganyo, Niyonsenga Aimé François, ntiyayitaba ndetse n’ubutumwa bugufi twamwandikiye , ntiyabusubiza.

Amategeko ateganya iki kuri iki cyaha cyo gutesha agaciro ibendera?

Ingingo y 219 yo mu itegeko n° 30/2018 ryo kuwa 31/11/2018 rigena ibyaha n’ibihano muri rusange igira iti” Umuntu wese utwara , ushwanyaguza, wangiza cyangwa usuzugura ibendera cyangwa ibimenyetso biranga ubutegetsi bw’ikindi gihugu bizamuwe cyangwa bishyizwe ahagaragara, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze imyaka ibiri (2).”

Si ubwa mbere muri uyu muri aka karere ka Gakenke habaye igikorwa cy’iyibwa ry’ibendera kuko ibi byaye mu kagari ka Munyana, byanabereye mu kagari ka Kabatezi mu Murenge wa Muzo aho mu mwaka washize ibendera ryibwe mu ijoro ryo ku wa 24 rishyira iya 25 Nyakanga 2022 ariko rikaza kuboneka aho ryari ryatabwe nyuma y’icyumweru.

SETORA Janvier

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *