Imirwano irakaze hagati y’ingabo za RDC na M23 i Sake

Ihuriro ry’abasirikare barwanira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ab’umutwe witwaje intwaro wa M23, bakomeje guhanganira Umujyi wa Sake uherereye muri teritwari ya Masisi, ariko rwabuze gica.

M23 imaze iminsi ku misozi ikikije Sake ndetse yafunze imihanda yinjira muri uyu mujyi irimo uva muri Minova kugira ngo itanyuzwamo intwaro zo kuyirwanya, keretse uwa Goma ukoreshwa n’ingabo z’Umuryango SADC n’iziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye, MONUSCO.

Kuri uyu wa 13 Gashyantare 2024, M23 yagerageje kwinjira muri Sake, ariko ntibyakunda bitewe n’ibisasu ihuriro ry’ingabo za Leta ryarasaga, ihitamo gusubira mu misozi ikikije uyu mujyi irimo uwa Muremure.

Umuvugizi wa M23 ku rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko ingabo za Leta ziri kurasa ibisasu mu bice bituwe cyane muri Sake, bityo ko mu rwego rwo kurinda abasivili, abarwanyi b’uyu mutwe bafite gahunda yo kuwubohora.

Kanyuka yagize ati “Ku bavandimwe bacu bari i Sake, turasaba gutuza kandi bagakomeza ubucuruzi bwabo. M23 igiye kubabohora no kubarinda imbunda nini, za drones n’ibifaru by’urugamba bikomeje kwica abagore, abasaza n’abakecuru ku manywa y’ihangu.”

Umuyobozi wa Sake, Maombi Mubiri, yatangarije TV5 Monde ko bitewe abaturage benshi bahunze Sake mu gihe imirwano ikomeje kuhabera. Bahungiye cyane cyane mu burasirazuba, berekeza i Goma.

Mu gitondo cy’uyu wa 14 Gashyantare 2024, mu mujyi wa Sake habyukiye agahenge kuko nta mirwano yaharamukiye. Gusa nta cyizere cy’uko birakomeza bitya kuko nta munsi wira ingabo za RDC na M23 zitaharwaniye.

Mu gihe abarwanyi ba M23 bashinze ibirindiro mu gurupoma ya Buhumba na Kibumba muri teritwari ya Nyiragongo, abasirikare ba RDC, aba SADC na MONUSCO bongereye uburinzi bw’umujyi wa Goma.

Bitewe n’inzira hafi ya zose zerekeza i Goma zafunzwe n’intambara, ibiciro byarazamutse muri uyu mujyi, abawutuye na bo bararana ubwoba kuko baba bafite impungenge z’uko na bo babyukira mu rusaku rw’amasasu nk’uko biri kugenda muri Sake.

M23 isobanura ko intego y’urugamba rwayo atari ugufata ibice, ariko ko ahantu hose hazifashishwa mu kuyirasaho, izahafata, igamije kwirindira umutekano no kurinda abasivili babituyemo.

Igisirikare cya RDC ndetse na MONUSCO bivuga ko bitazemera ko M23 ifata Sake na Goma, bikibutsa ko mu mwaka ushize byatangije ‘Opération Springbok’ yifashisha ibikoresho by’intambara bigezweho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *