Gakenke: Inkuba ikubise batandatu bari ku misozi basenga bane bahasiga ubuzima

Abantu batandatu bari mu masengesho mu Kagari ka Mbirima mu Murenge wa Coko, bakubiswe n’inkuba, bane bahita bitaba Imana.

Byabaye ahagana saa cyenda z’igicamunsi ku wa Kane tariki 15 Gashyantare 2024, abo baturage batandatu bakaba bari ku musozi witwa Buzinganjwiri basenga, ari na ho inkuba yabakubitiye.

Abatuye muri ako gace , bavuze ko aho inkuba yakubitiye abo baturage bari mu masengesho, bahasanze Bibiliya n’ibikapu bari bitwaje.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, avuga kuri iyi nkuru, yagize ati “Ntabwo hemewe ariko bakunda kuhasengera, abaturage bakaba bavuga ko abo bahagiriye ikibazo ari abayoboke ba ADEPR. Birakekwa ko bashobora kuba bahasengeraga, gusa ntibiremezwa biracyakurikiranwa”.

SP Mwiseneza yasabye abaturage kubahiriza inama bagirwa zo kwirinda ibiza, asaba ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kurushaho gukangurira abaturage kubahiriza izo nama bagirwa, asaba kandi abaturage gusengera ahantu hemewe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *