Gicumbi: RIB yataye muri yombi Batandatu barimo n’abayobozi ba Koperative y’abahinzi b’icyayi

 

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi abantu batandatu bari abanyamuryango ba Koperative y’Abahinzi b’Icyayi yitwa COOTHEVM, iherereye mu Karere ka Gicumbi, bakurikiranyweho kunyereza umutungo.

Aba bantu batawe muri yombi nyuma y’ikirego cyatanzwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza Imbere Amakoperative, RCA, cyareze bamwe mu banyamuryango ba Koperative COOTHEVM (Coopérative du Thé Villageois Mulindi) iherereye mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Kaniga, Akagari ka Mulindi, Umudugudu wa Nyakabungo.

Abafashwe bakekwaho kunyereza umutungo wa COOTHEVM usaga miliyoni 690 Frw.

Iperereza ryahise ritangira ndetse RIB ifata abantu batandatu barimo uwahoze ari Perezida wa COOTHEVM, Umucungamtungo, Umujyanama mu Mategeko n’uwahoze ari Data Manager.

RIB yatangaje ko abakekwa bari abayobozi, banafite uburenganzira bwo gusinyira amafaranga ku buryo abikuzwa.

Kuri ubu abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Byumba, mu gihe iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane abagize uruhare muri ibi byaha ngo bakurikiranwe.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yibukije abantu ko itazigera yihanganira abakora ibyaha bitandukanye birimo no kunyereza umutungo w’abaturage.

Yagize ati “RIB iributsa Abaturarwanda bose ko itihanganira abakora ibyaha nk’ibi byo kunyereza umutungo, inabasaba kubyirinda kuko bihungabanya ubukungu bw’igihugu.”

Itegeko riteganya ko umuntu wese, yaba umukozi wa Leta cyangwa undi ukora umurimo wa Leta cyangwa ukora mu nzego zayo, umuyobozi cyangwa umukozi mu kigo cy’ubucuruzi cyangwa isosiyete y’ubucuruzi cyangwa koperative cyangwa ukorera undi muntu, umuryango ushingiye ku idini cyangwa undi muryango uwo ari wo wose, ukoresha mu nyungu ze cyangwa iz’undi, umutungo, amafaranga cyangwa inyandiko z’agaciro, yahawe cyangwa yashyikirijwe kubera imirimo akora cyangwa ukoresha mu nyungu ze abakozi ashinzwe ku bw’umurimo aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo yanyereje

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *