Musanze: Inyubako yo muri Gare ya Musanze irahiye irakongoka.

Ahagana saa mbiri n’igice zo muri iki gitondo cyo kuwa 20/11/2023,
imwe mu nyubako igeretse (Etage) yafashwe n’inkongi y’umuriro igashya igakongoka n’ibyarimo byose birangirika ku buryo bukomeye.

Nk’uko bamwe mu baturage babibonye babibwiye umunyamakuru wa Isonganews.com ngo umuriro watangiriye inyuma ya Gare uhinguka muri etage hejuru bigakekwa ko waba waturutse mu gikoni cy’akabari kahari.

Nsabimana yagize ati” Ngitangira akazi mu gitondo saa mbiri n’igice (8h30) twuvise abantu bavuga ngo ni ibiki byabaye? Icyo gihe hari hafashwe igice cy’inyuma ya Gare aho batekera ibyo kurya.
Twagerageje kuzimya biratunanira, hahamagazwa kizimyamwoto ari nayo yagerageje kuzimya umuriro ukagabanuka.”

Turacyabakurinira iyi nkuru murayigezwaho mu mwanya ujya kuza.

SETORA Janvier

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *