Gakenke: Umuhesha w’inkiko w’umwuga arakekwaho kurya ruswa mu rubanza asabwa kurangiza

Mu karere ka Gakenke, umurenge wa Busengo, akagari ka Butereri mu mudugudu wa Rwinkuba haravugwa inkuru y’irangizwa ry’urubanza ryabaye agatereranzamba kuko ku nshuro ya kane rutarangijwe hari kuri uyu wa 05/09/2023 ubwo abari bahari batunguwe no kubona umuhesha w’inkiko w’umwuga Muhama François yirengagiza ibyemezo by’urukiko ahubwo akifuza kurangiza urubanza ashingiye ku byemezo by’akagari kandi bitagifite agaciro.

Ni urubanza N°00293/2020/TB/GAK rwajuririwe mu rukiko rwisumbuye rwa Musanze , mu rubanza N° 0037/2021/TGI/ , haburana Mugabire Robert Emmnuel n’umugore we Mukarugina Vestine , baburana ubutane no kugabana bakaringaniza umutungo bashakanye. Bityo, urukiko rwemeza kandi rutegeka ko, mu myanzuro yarwo, Isonganews.com ifitiye kopi ko bagomba kugabana bakaringaniza ndetse n’aho batagomba kuringaniza haragaragazwa nk’ uko bigaragara mu bika byayo (imyanzuro) icya 33, 34,35, n’icya 36 mu mikirize yarwo yo kuwa 15/02/2023.

Iyo myanzuro igira iti ” Nyuma yo gusuzuma no gusesengura ubujurire bwa Mukarugina Vestine, Urukiko rwemeje ko impamvu zatumye Mukarugina Vestine ajurira zifite ishingiro kuri bimwe birebana n’imitungo itaragabuwe neza ; naho mu kugobokesha Ntawugashira Simon , akaba ari nta shingiro bifite;

34. Rwemeje ko imikirize y’urubanza 00293/2020/TB/GAK rwajuririwe ihindutse ku birebana n’igabana ry’imitungo ababuranyi bagomba kugabanywa mu buryo bukurikira:

Ubutaka bubaruye kuri 4/02/01/02/3231, bufite 293 sqm, 4/02/01/04/ 1610, bufite 40sqm, 4/01/02/1521, bufite 814 sqm, 4/02/01/02/3229, bufite 12477sqm na 4/02/01/3253, bufite 547 sqm; bugomba kugabanywamo ibice bibiri bingana , buri wese agatwara igice kimwe. Icyakora kubirebana n’ubutaka bubaruye kuri 4/02/01/02/3229, bufite 12477 sqm , mbere yuko ababuranyi babugabana, hagomba kubanza kuvanwamo igice cya Ntawugashira Simon gifite 6% , hakavanwamo igice cyubatsemo inzu ya Mukarugina Vestine yahererejwemo , maze igice gisigaye , ababuranyi bombi bakakigabana ku buryo bungana;

35. Rwemeje ko ubutaka bubaruye kuri 4/02/01/02/3228, bufite 6740 sqm na 4/02/01/02/3252 bufite 218 sqm bwombi buhabwa agaciro maze Mugabire Robert Emmanuel agasubiza Mukarugina Vestine 25% by’ agaciro kabwo;

36.Rutegetse ko amagarama y’uru rubanza angana n’ibihumbi makumyabiri (20.000 frw) atangwa na Mugabire Robert Emmanuel , bityo akaba agomba kuyasubiza Mukarugina Vestine kubera ingwate y’amagarama yatanze angana n’ibihumbi makumyabiri (20.000 frw), akaba agomba kuyamusubiza mu gihe cy’ukwezi , atayatanga akavanwa mu bye ku ngufu za Leta.”

Haribazwa byinshi muri uru rubanza n’imirangirize yarwo aho uyu Mukarugina Vestine arangiza amezi arindwi (7mois) atabona amafaranga ye yigarama yatanze kandi urukiko rwarategetse kuyamuha mu minsi 30, Mugabire Robert Emmanuel atayatanga akavanwa mu bye ku ngufu za Leta.

Bamwe bati ” Habuze iki? Abandi bati ” Irangizwa ry’uru rubanza rigaragaramo ruswa!! Abandi bati ” Ibifi binini bitungwa n’uduto” mu gihe abandi bavuga ko akarengane kataracika mu gihugu!”

Wakwibaza ngo kutarangiza uru rubanza biterwa n’iki?

Mu gushaka kumenya impamvu rutarangizwa, umunyamakuru wa Isonganews.com yigiriye mu mudugudu wa Rwinkuba, akagari ka Butereri mu murenge wa Busengo kuya 05/09/2023 , maze asanga umuhesha w’inkiko w’umwuga Muhama François yasubiyeyo kurangiza uru rubanza [Ku nshuro ya kane] ariko birangira na none rutarangijwe kubera ko ababuranyi bapfaga kutubahitiza icyemezo cy’urukiko.Gusa, hakozwe raporo mu ibanga ntiyanasomerwa abaturage bari aho nyuma iza gusinywa na SEDO w’akagari ka Rutereri, Umukuru w’umudugudu wa Rwinkuba, umwe mu baburanyi (Mugabire Robert Emmanuel) ariko uwo baburana Mukarugina Vestine ntiyasinya.

Nyuma y’ibyo, Umunyamakuru w’isonganews.com yashatse kuvugana n’umuhesha w’inkiko w’umwuga (Muhama François ) , ntiyagira icyo amutangariza ndetse kuva icyo gihe ntiyongeye kwitaba telefoni y’umunyamakuru kugeza ubwo hakorwaga iyi nkuru. Gusa umukiriya we Mugabire Robert Emmanuel we mu ruhame rw’abaturage, yemeye kuvugana n’umunyamakuru ashimangira ko yiteguye kongera kuburana n’umugore we Mukarugina Vestine.

Yagize ati ” Nturi umucamanza kandi ibyo umbaza ntubimbaze ku ngufu kandi nakubwiye ko utari umucamanza. Rurasubitswe ku nshuro ya 4, batubwiye ko bigiye kongera kujya mu rukiko , tuzaburana nibishaka bibe kane cyangwa gatanu kugeza igihe bizagira indunduro. Gusa, ndanyuzwe kuko tugiye kongera kuburana kandi urubanza ruzarangira.”

Ni mu gihe umugore we Mukarugina Vestine we yabwiye Isonganews.com ko akomeje guhohoterwa no kwimwa ubutabera kandi byose bigizwemo uruhare n’ umuhesha w’inkiko w’umwuga Muhama François kuko ngo yandikiye n’urugaga rwabo asaba ko yamuvira mu rubanza cyane ko atamusabye kumurangiriza urubanza nk’umuntu warutsinze ahubwo agashakwa n’uwatsinzwe.

Yagize ati ‘ Sinzi icyo Muhama anshakira mu rubanza!! Njyewe naraburanye ndatsinda ariko sinigeze mushaka ngo andangirize urubanza, yashatswe n’umuburanyi wanjye ( Umugabo wanjye Mugabire). Namvire mu rubanza kuko sinarumuraritsemo ahubwo yashatswe na Mugabire watsinzwe , nkaba mbona ari nawe unyima ubutabera ariyo mpamvu yakagombye kubumpa cyangwa akamvira mu rubanza nk’umunyamategeko ubogama gusa.”

Yakomeje agira ati ” Uyu munsi ntabwo nishimiye kutarangiza urubanza rwanjye ku nshuro ya 4 kuko bibaye nkuko bisanzwe bigenda. Ese nzahora muri ibi kugeza ryari koko? Gusa, ndasaba ko ubuyobozi bwandenganura kuko abantu basigaye biyuhiza mu masambu yanjye bakihingira, ibijumba byanjye n’ imyumbati bakikurira, ibitoki bagatema, yewe nsigaye nta mutekano mfite. Ndi mukarengane rwose ahubwo ubuyobozi nibumfashe ndangirizwe urubanza kuko ndiho ntariho!!!”

Ntawugashira Simon na Bihoyiki Marie Claire ni bamwe mu baturage bavuganye n’isonganews.com, banenga imikorere y’umuhesha w’inkiko w’umwuga Muhama François aho bemeza ko kudindiza imirangirize y’urubanza rwa Mugabire Robert na Mukarugina Vestine harimo Ruswa.

Ntawugashira Simon yagize ati” Ibi bintu birimo ruswa kuko iyo bitabamo ruswa, uriya muhesha w’inkiko aba arangije urubanza agendeye ku myanzuro y’urukiko!! Biragaragara ko yariye ruswa!!”

Mu gihe mugenzi we Bihoyiki Marie Claire yagize ati ” Icyo tubona cyo nuko ibi bintu byatubereye amayobera!! Kabiri , gatatu urubanza rutarangizwa koko!! Byadushobeye nk’abaturage wagira ngo uriya muhesha w’inkiko ntiyize. None se araza afite ibyemezo by’inkiko ntarangize urubanza, habuze iki koko? Wagira ngo yariye ruswa daa! Ubu se bizarangira bite? gihe ki? Mukarugina Vestine akomeje kurengana rwose; inzego zibishinzwe zamutabara akarenganurwa.”

Mu nkuru y’ubushize twabasangije, twabibutsa ko ubutaka busangiwe na Mugabire Robert Emmanuel n’umugore we Mukarugina Vestine bufite ubuso busaga hegitari esheshatu (6ha ) nkuko twabubagaragarije haruguru ariko umugenagaciro Nkurunziza Appolinaire wazanwe na Muhama n’umukiriya we Mugabire Robert Emmanuel abugenera miliyoni imwe n’igice ( 1.500.000 frw) mu gihe uwitwa Ntihemuka James wazanwe na Mukarugina Vestine yageneye uwo mutungo miliyoni zisaga cumi n’ebyiri ( 12.000.000 frw).

Ese koko ubutaka bufite hegitari 6 bwagura miliyoni imwe n’igice z’amafaranga y’u Rwanda (1500.000 frw)?

Isonganews.com yavuganye n’umwe mu bapima ubutaka, Nkusi Emile , uko ubutaka bwo mu Gakenke bugura kuri meterokare imwe , asubiza ko igiciro kiri hagati y’amafaranga magana cyenda na bibiri magana atanu ( 900 frw na 2500 frw).

 

Yanditswe na SETORA Janvier

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *