Gakenke: Bamwe mu bagore baracyumva ko kugana ibigo by’imari ari iby’abifite


 
Hari abagore bakora akazi k’ubuhinzi mu cyaro bumva ko kugana ibigo by’imari no gukorana na byo bireba abifite gusa babona umushahara wa buri kwezi bigatuma bo batabigana ngo biteze imbere.
Abagore bo mu karere ka Mataba, mu Karere ka Gakenke  bakora akazi k’ubuzihinzi bavuga ko batarasobanukirwa gahunda yo kugana ibigo by’imari haba ari ukubitsa cyangwa se kubihuza.
Bavuga ko  bumva ko kugana ibi bigo bireba abafite akazi ka leta cyangwa abakora ubucuruzi bukomeye.
Aba babyeyi baganiriye na Umuseke.rw bavuga ko kuba bagana ibigo by’imari kuri bo byaba ari ikwisumbukuruza kuko aho iwabo mu cyaro ikibabeshaho ari ubuhinzi buciriritse ibyo kugana banki n’ibigo by’imari bitareba kuko batabona icyo bishyura baramutse babonye iyo nguzanyo.
Mukamana Annociata yagize ati “hano iwacu akazi twikorera ni ako guhinga, tugakuramo ibidutunga ndetse n’imiryango , nkajye rero kuba navuga ngo ngiye muri banki kwaka inguzanyo ubwose koko ntibyaba ari ugukabya bigasa naho nishoye mu bitari ku rwego rwajye?njyewe numva abafite akazi bahemberwa ku kwezi ari bo bagakwiye kubijyamo naho twebwe bo mu cyaro biba bigoye rwose”
Mukankundiye Cartas nawe ati “twe dutunzwe no guhinga akaba ariho dukura ibidutunga noneho iyo dushaka amafaranga adufasha mubuzima busanzwe nkayo kwikenuza kugura igitenge, dushora inanasi kuko hanonazo turazihinga,ariko kuba bafata umwanzuro ngo ngiye kuri bank kuba nasobanuza uko nabona inguzanyo cyangwa ngatekereza uko nayaka nuko ibyo bireba abagore wenda bakora ubucuruzi bwo hejuru bafite nk’amaduka kugirango bongere ibyo bacuruza,ubuse nkajye w’imuhinzi iyo nguzanyo nayishyura iki b aramutse bemeye no kuyimpa koko?”
Umuyobozi w’akarere ka Gakenke Niyonsenga Aime Francois avuga ko Koko hakiri abagore batekereza gutyo ariko ko bakwiriye guhindura imyumbire kuko ibigo by’imari navuye kurwego rwo hejuru ahubwo bikabegerezwa kuko muri buri murenge bihari Kandi ko bakwiriye kubigana bakiteza imbere
yagize ati” abagore ni bahindure imyumbe bave mukumva ko bazatungwa no gukomeza gukora imirimo twita iyo murugo ahubwo bagane ibyo bigo kuko nibo byashyiriweho,Kandi niyo waba ufite ibihumbi 50 baguha inguzanyo Wenda ntoya ariko kuburyo wakoramo umushinga uciriritse ariko wagiteza imbere ukaba wahera aho ukazamuka buhoro buhoro,ukazavamo umukire kuko nabandi benshi Niko batangiye”
Imibare igaragazwa na Banki Nkuru y’Igihugu yerekana ko n’ubwo umubare w’abagore bagana serivisi z’imari mu bigo by’imari iciriritse, wagiye wiyongera bitaragera ku rwego rwo kuziba icyuho kiri hagati yabo n’abagabo, nk’uko bigaragazwa n’imibare ya BNR y’uburyo ibitsina byombi byitabiriye serivisi z’ibigo by’imari iciriritse mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020-2021.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *