Ubwandu bushya bwa SIDA bukomeje kwibasira urubyiruko


Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC batangaza ko ubwandu bishya bwa SIDA buri kwibasira cyane urubyiruko kuko ubwandu bwa SIDA mu Rwanda bukiri ku rugero rwa 3% ku bantu bakuru, 2% ku bana bayivukana, gusa ubwandu bushya bukaba bwiganje mu rubyiruko ruri hagati yimyaka 15 na 24.
Ababyeyi twaganiriye bavuga ko ikibazo cy’ubwandu bushya. Bwa sida babona biterwa Niko abana basigaye batakigara umuco Kandi ntamwana w’ikigihe ugikorwabo ngo abe yahanwa cyangwa ngo agirwe inama ko Hari naho leta ibigiramo uruhare ko hashyizweho amategeko atonesha abana, mukarukiriza vestine
yagize ati”nawe se umubyeyi aracyavuga ukoraho umwana ati wibangamira uburenganzira bwanjye,uribaza aho umwana agukangisha ku kurega kuri RIB Koko urumva uyuwana wamushobora? Naho biva rero bajya mubyo bashaka Ari naho bakura iyo SIda”
Uwanziga Anitha nawe ati “Abana bacu bihaye ubwisanzure bukabije, icyari uburenganzira bagihinduramo kwigira ibyigenge, maze barirekura sinakubwira! Bajya aho bashatse bakanatahira igihe bashakiye, umubyeyi yavuga bikaba ibibazo ngo yavuze umwana () Uzi kuba uri umubyeyi udashobora guhana no guhanura umwana wawe?! Nta kundi tuzafatanya kwakira ingaruka zimyitwarire badukanye.”
Urubyiruko ntiruhakana iyo myitwarire idahwitse. Umukobwa umwe winkumi wimyaka 25 ukomoka i Rubavu mu ntara yIburengerazuba ariko akaba atuye mu mujyi wa Kigali, ahamya ko ibishuka urubyiruko birushaho kwiyongera ukurikije uko isi irushaho gutera imbere. Ahamya ko na we yagize igihe cyo kugerageza kwitekerezaho ngo agabanye umuvuduko wo kwishimisha ariho, ariko ngo byaranze.
Agira ati Isi iri hanze aha iraryoshye erega, ubasha kwirinda ibishuko arakaze. Imico yo hanze ijyanye no kwishimisha yamaze kuducengeramo: ibirori bihoraho, kwambara ubusa, inkundo zo kwishimisha gusa nta yindi ntego, inzoga nibiyobyabwenge Ibyo byose rero bitera ingabo mu bitugu irari urubyiruko rubyirukanye rwo gukora imibonano mpuzabitsina, wareba nabi ukisanga ibyo kwikingira ubyibutse ibiba byabaye.
Muri uko kwidagadura kuzira kwikunda no gutekereza, hari abavuga ko nubukangurambaga bwo gushishikariza abantu kwirinda bwagabanyutse ku buryo bugaragara kandi bwari bufite akamaro kanini.
Dr Ikuzo Basile, Umuyobozi ushinzwe kurwanya virusi itera SIDA n’Izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina muri RBC, avuga ko imibare bafite iteye impungenge.

Ati “Mu Rwanda nibura 35% y’ubwandu bushya buri mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 kugeza kuri 21. Abahungu bafite imyaka 15 kugeza kuri 19 bafite amahirwe make yo kwandura ugereranyije na bashiki babo.”

Imibare y’ubushakashatsi bwakozwe na RBC kuva mu kwezi kwa Nyakanga 2022 kugeza muri Kamena 2023 bugaragaza ko mu bantu 216 bashya banduye SIDA abagera ku 109 bangana na 50% ari abo mu Ntara y’Iburasirazuba gusa.

Iyo mibare yerekana ko abakobwa bari hagati y’imyaka 15 na 19 banduye SIDA bangana na 5% mu gihe abahungu ari 3%. Abakobwa banduye bafite imyaka iri hagati ya 20 na 24 bangana na 16% mu gihe abahungu ari 3%.
Abakobwa bari hagati y’imyaka 25 na 29 bafite ubwandu ni 15% mu gihe basaza babo ari 7%.

Zimwe mu ngamba RBC igaragaza mu kugabanya ubwandu bushya bwa SIDA ni ugukomeza gukora ubukanguramabaga, gushishikariza abanduye gufata imiti igabanya ubukana bwa virusi no kwipimisha hakiri kare ku batazi uko bahagaze ndetse no gukoresha agakingirizo mu gihe cyose bagiye gukora imibonano mpuzabitsina.
Mu mpera zumwaka wa 2021, abafite ubwandu bwa SIDA ku isi hose babarirwaga muri miliyoni 38,4 barimo abantu bakuru bangana na miliyoni 36,7 nabari munsi yimyaka 15 babarirwa muri miliyoni 1,7.
Muri abo bose abigitsinagore ni bo benshi kuko ari 54%, kandi umubare munini ni uwabatuye mu bihugu byo muri Afurika yo munsi yubutayu bwa Sahara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *