Abahungu batsinze neza kurusha abakobwa mu bizamini bya Leta

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko abahungu batsinze neza kurusha abakobwa mu bizamini bya leta bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2022/2023.

Amanota y’ibyavuye muri ibi bizamini yatangajwe kuri uyu wa 04 Ukuboza 2023.

Aba ni abize amasomo y’Ubumenyi Rusange (General Education); Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro (TVET) n’Inderabarezi Rusange (TTC).

Abiyandikishije bose bari 80892 ariko 80525 ni bo babashije gukora.

Mu biga mu Bumenyi Rusange abiyandikishije ni 48669; abagera ku 48455 barakoze. Abatsinze ni 46.051 bangana na 95,4%. Abandi 4,9% ntibabashije kugera ku bipimo by’imitsindire.

Abakandida b’abahungu bakoze neza ugereranyije n’abakobwa muri iki cyiciro kuko bagera kuri 96,8% kuri 93,6% b’abakobwa.

Mu Nderabarezi Rusange abatsinze ni 99,7%. Abahungu batsinze ni 99,8% ugereranyije na 99,6% b’abakobwa.

Mu masomo ya Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro abatsinze ni 97,5%. Abakandida b’abahungu barushije gato abakobwa kuko abahungu batsinze ni 97,7% kuri 97,5% b’abakobwa.

Kureba amanota bikorwa ku rubuga rw’Ikigo Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), nk’uko Umuyobozi Mukuru wacyo, Dr Bahati Bernard yabitangaje.

Abatanyuzwe n’umusaruro bemerewe kujurira mu minsi 30 ikurikira itangazwa ry’amanota ariko ubujurire bwemezwa n’umuyobozi w’ishuri akabwoherereza NESA bugasuzumwa agahabwa igisubizo bitarenze iminsi 60.

Ati “Kujurira bikorerwa mu ikoranabuhanga ryashyizweho gusa, nta mukandida uza kuri NESA. Impamvu twabikoze ni uko twizera ko umunyeshuri wize ku ishuri runaka abayobozi baba bamuzi ni na bo bashobora kwemeza ko yamye akora neza, birashoboka ko hashobora kuba harabayeho ikibazo.”

Urugero ni uko nko mu Burezi Rusange, hashimiwe abize Siyansi, Ubumenyamuntu n’Indimi.

Abanyeshuri 17 bo mu byiciro bitandukanye bahwe ibihembo. Uburyo bwo gutoranya abahabwa ibihembo bwarahindutse ugereranyije n’uko byakorwaga mbere. Ubusanzwe batoranywaga mu byiciro bitatu bigamo mu buryo bwa rusange (Uburezi Rusange, TVET na TTC) ariko ubu hitawe no ku byo biga.

Ikigereranyo cy’imitsindire yo hejuru (Aggregate) ni amanota 60 mu gihe icyo hasi ari icyenda.

Uyu mwaka ni bwo abize mu Nderabrezi Rusange bishyurirwa na leta kimwe cya kabiri cy’amafaranga y’ishuri basoje amasomo.

Ntuturagera aho tugira umubare uhagije w’abiga kaminuza

Nyuma y’itangazwa ry’amanota y’abarangije amashuri yisumbuye ni bwo Kaminuza zitangira urugendo rwo gutiranya abo zakira baba abiga ku nguzanyo ya leta cyangwa abiyishyurira. Abatsinze bose si ko bahita bajya muri Kaminuza ku nguzanyo ya leta.

Minisitiri w’Uburezi, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko umunyeshuri abanza gusaba Kaminuza ikamwemerera umwanya mu ishami yifuza kwigamo akabona gusaba inguzanyo.

Ati “Kwemererwa inguzanyo bijyanya n’ihari kandi bikajyana n’imyanya muri kaminuza. Ni byo bigena umubare w’abahabwa inguzanyo. Iyo mibare irahinduka buri mwaka.”

Ibi bituma umubare w’Abanyarwanda babasha kwiga muri Kaminuza ukomeza kuba muto nk’uko byagaragajwe n’Ikigo cy’Ibarurishamibare muri raporo y’ibyavuye mu Ibarura Rusange ryakozwe mu 2022, aho bari kuri 3%.

Twagirayezu yavuze ko “Umubare w’abanyeshuri barangiza muri kaminuza ugenda wiyongera buri mwaka kandi ku rugero rushimishije, baba abarangiza muri Kaminuza y’u Rwanda no mu zindi zigenga. Ntabwo turagera aho iyo mibare ihagije.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yasabye abatsinze gukomeza muri uwo mujyo no mu bindi byiciro naho abataranyuzwe bagakoresha neza uburyo bashyiriweho bwo kujurira.

Abataratsinze na bo bakanguriwe guhita bagana ibigo by’amashuri bagakomeza kwiga abandi bakaziyandikisha nk’abakandida bigenga. Ati “Uyu munsi kuba bidakunze ntabwo bivuze ko birangiye.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *