#CECAFAU18: Amavubi atsinzwe na Uganda muri ½

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 18 yatakaje umukino wa ½ cya CECAFA U-18 nyuma yo gutsindwa na Uganda igitego 1-0.

Uyu mukino wa ½ wabereye muri Kenya aho iri rushanwa rikomeje kubera, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 5 Ukuboza 2023.

U Rwanda rwagiye gukina uyu mukino rusabwa gutsinda kugira ngo rwizere gukomeza ku mukino wa nyuma, cyane ko ari yo ntego abakinnyi bari bafite. Nubwo byari bimeze bityo ariko, ntabwo Ikipe ya Uganda na yo yari yoroshye.

Mu minota itatu ya mbere, Uganda yahise itangira gusatira izamu ry’u Rwanda ibifashijwemo ahanini na rutahizamu wayo Aboubakar Mayanja wahise ashyira umupira wa mbere mu rubuga rw’amahina ariko ba myugariro b’u Rwanda bayobowe na Byiringiro Benon bakiza izamu.

Mayanja yahushije ikindi gitego cyari giturutse kuri koruneri ariko Umunyezamu Ruhamyankiko Yvan arijugunya, akuramo umupira ndetse yunganirwa na bagenzi be bakiza izamu.

Igice cya mbere cyose cy’umukino, abakinnyi b’u Rwanda bagikinnye birwanaho, gusa amahirwe babonye hari ku munota wa 27 ubwo Niyigena Abdoul yazamukanaga umupira ariko awucomekeye Tinyimana Elisa wari mu rubuga rw’amahina ntiyawugeraho.

Igice cya kabiri ni cyo cyagoye cyane abakinnyi b’u Rwanda kuko ari cyo batsindiwemo igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino ku munota wa 59.

Iki cyashyizwemo biturutse ku ishoti rikomeye ryatewe na Abasi Kyeyune ariko Umunyezamu Ruhamyankiko akuramo umupira wasanze Aboubakar Mayanja ahagaze neza, awusongamo mu gihe myugariro Kwizera Ahmed yari azi ko yaraririye.

Iki gitego rukumbi ni cyo cyabonetse muri uyu mukino utoroheye Amavubi mato kuko cyatumye atazakina umukino wa nyuma ahubwo akazahura n’ikipe itsindwa hagati ya Kenya na Tanzania, mu guhatanira umwanya wa gatatu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *