Amanota y’abarangije amashuri yisumbuye yatangajwe

Minisiteri y’Uburezi(MINEDUC) hamwe n’ibigo biyishimikiyeho batangaje amanota y’abakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye, aho uwatsinze ku rugero rw’ikirenga yagize 60 mu gihe urugero rwa nyuma ari 9.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), Dr Bernard Bahati, yagize ati “Muri aba banyeshuri bose barangije amashuri yisumbuye, uwagize ikigereranyo cyo hejuru ni ukuba afite 60, ntabwo ari amanota 60, hanyuma uwabashije kugera ku bipimo ngenderwaho yabonye ikigereranyo cy’amanota 9.”

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko muri rusange abari biyandikishije gukora ibizamini bya Leta mu mwaka wa 2023 bari 80,892 ariko abitabiriye kubikora bangana na 80,525, bahwanye na 99.55%.

Abarangije mu burezi rusange batsinze ibizamini bangana na 95.4% muri 48,699 bakoze ikizamini, mu gihe mu mwaka ushize abari batsinze bari 94.6%.

Abarangije amashuri nderabarezi mu mwaka ushize batsinze ku kigero cya 99.9%, ubu abatsinze bakaba bari 99.7% muri 4,001 bakoze ikizamini.

Ni mu gihe abarangije amashuri ya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro batsinze umwaka ushize bari 97.8%, naho abatsinze muri uyu mwaka wa 2023 bari ku rugero rwa 97.6% muri 28,192 bakoze ikizamini.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *