Umuhanda Karongi-Nyamasheke wafunzwe kubera inkangu

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umuhanda Karongi-Nyamasheke wafunzwe by’agateganyo kubera inkangu yaguye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki ya 6 Mutarama 2024, ikawangiza bikomeye.

Ni ubutumwa bwatangajwe ku rubuga rwa Polisi y’Igihugu rwa X igaragariza abakoresha uyu muhanda ko wafunzwe.

Yakomeje iti “Turabamenyesha ko kubera imvura nyinshi yateye inkangu mu Murenge wa Gishyita, ubu umuhanda Karongi-Nyamasheke wabaye ufunze by’agateganyo. Imirimo yo gutunganya uyu muhanda irimo gukorwa. Turabamenyesha umuhanda nuba nyabagendwa.”

Iyo nkangu yabereye mu Murenge wa Gishyita mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba.

Uyu muhanda usanzwe ukoreshwa n’abaturuka mu Karere ka Rusizi na Nyamasheke berekeza Kigali batanyuze mu nzira yo mu Ishyamba rya Nyungwe cyangwa aberekeza mu bindi bice by’Intara y’Iburengerazuba.

Usanzwe uca mu bice bifite imisozi ihanamye kandi bikunze kugwamo imvura nyinshi ndetse si ubwa mbere ufunzwe by’igihe gito kubera imvura nyinshi.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere, Meteo Rwanda, giherutse gutangaza ko hari ibice byinshi byo mu Burengerazuba bushyira Amajyepfo y’u Rwanda bizibasirwa n’imvura nyinshi muri Mutarama 2024.

Meteo Rwanda yatangaje ko uturere tune turimo Rusizi na Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba, Nyaruguru na Nyamagabe mu Majyepfo y’u Rwanda bizagira imvura nyinshi mu ntangiriro z’umwaka wa 2024.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *