Abazobereye imyambarire n’ibijyanye n’ubwiza, bemeza ko imirimbo yambarwa ari kimwe mu bituma umuntu arushaho gusa neza, kuko hari agaciro yongera ku byo yambaye cyangwa uko usa.
Iyi mitako igizwe n’imikufi, impeta, ibikomo, corne n’ibindi.
Mu myaka yo hambere wasangaga imyinshi muri iyi mitako ikorerwa mu mahanga igacururizwa mu Rwanda. Yakundaga kugezwa ku isoko n’Abanye-Congo ku buryo usibye ibicuruzwa byabo, ibikorerwa mu Rwanda byabonekaga ku isoko ni inigi gusa.
Ubu ibintu byarahindutse, hari imirimbo itandukanye yambarwa ikorerwa mu Rwanda ndetse imyinshi ikorwa n’Abanyarwanda.
K’tsobe Jewels
K’tsobe ikora imirimbo yambarwa irimo imikufi, ibikomo, impeta n’ibindi bikoranywe umwihariko wa Kinyafurika.
Yashinzwe na Sarah Legrand wahoze ari umunyamideli ariko afite intego yo kuzakora iyi mitako. Izina K’tsobe ryaturutse ku ‘Abatsobe’, ubwoko nyina abarizwamo.
Reba indi mitako ya K’tsobe Jewels
Imikufi ikorwa na K’tsobe
Ngali Mining Jewelry
Uru ni urugero rwiza rw’uruganda rukora imirimbo rwifashishije ibikoresho by’ibanze biturutse mu Rwanda.
Bikorwa n’Ikigo Ngali Mining, kimwe mu bicukura amabuye y’agaciro mu Rwanda, kikanayatunganya agakorwamo imirimbo yambarwa irimo impeta z’abageni n’izindi zisanzwe, imikufi, amaherena, inigi ndetse n’indi mu rwego rwo kuyongerera agaciro.
Iyi sosiyete ikora impeta n’imikufi bishobora kugurishwa miliyoni 30 Frw.
Reba imirimbo ikorwa na Ngali Mining Jewelry
Amabuye yo mu Rwanda avamo imitako myiza yambarwa
Abraham Konga Collections
Yashinzwe na Abraham Konga, ikora ibikorwa by’ubugeni birimo n’imirimbo yambarwa.
Umwihariko wayo ni ugufata ibintu bitagikoreshwa nk’amahembe y’inka n’ibiti bikabyazwamo ibishya amaherena, ibikomo, impeta n’ibindi.
Amaherena akorwa na Abraham Konga Collections mu Rwanda
Abraham Konga Collections ikora imitako itandukanye
HIIGHK Bracelets
HIIGHK Bracelets yatangijwe na Dusenge Steffa ikora ibikomo bitandukanye mu mabuye akorwamo imirimbo.
Dusenge akora ibikomo byibanda ku mateka y’u Rwanda nk’ibigaruka ku bami, Inkotanyi n’ibindi bituma Abanyarwanda barushaho kubyiyumvamo.
Gurira HIIGHK Bracelets unyuze aha
Hiighk Bracelets ikora inbikomo bigaragaza umuco n’amateka by’Abanyarwanda
Inzuki Designs
Inzuki ni imwe mu nzu zamamaye mu Rwanda no hanze mu gukora imirimbo yambarwa ikozwe mu masaro, ibirere n’ibindi bimenyerewe muri Afurika.
Yashinzwe na Teta Isibo, yibanda cyane ku mideli igezweho, ibikomo n’indi mitako yambarwa ahanini y’abagore.
Izwiho umwihariko w’imirimbo yambarwa mu ijosi, ikorwa mu birere n’ibindi bikoresho biboneka cyane muri Afurika.
Iyi nzu kandi izwi no mu bijyanye no gutaka aho abantu bakorera, n’ibijyanye n’ibikoresho byo mu nzu byiganjemo umwimerere gakondo.
Gurira Inzuki Designs unyuze aha
Nziza Crafts
Nziza crafts ni hamwe mu hantu ushobora gukura imirimbo yo ku mubiri myiza ikoranye ubuhanga kandi yakozwe n’Abanyarwanda, yanakorewe mu Rwanda.
Ikora ibintu bitandukanye birimo imikufi, ibikomo, impeta n’ibindi. Byose bikorwa mu bikoresho bitandukanye byibanda cyane ku mirimbo y’Abanyafurika.
Reba indi mirimbo ya Nziza Craft
AM!KE
AM!KE ifite umwihariko n’ubuhanga mu mirimbo ikora kuko usanga ari imwe mu itamenyerewe mu Rwand.
Yashinzwe na Aline Amike, ikora ibintu bitandukanye birimo ibikapu n’ imirimbo yambarwa ikozwe mu masaro.
Ikora ubwoko bw’imirimbo yambarwa mu mutwe ikozwe mu masaro ijya kuba nk’ingofero ariko ifite uburyo yihariyemo, inakora kandi n’imikufi, ibikomo n’ibindi.
Ibirere ni imari ikomeye ku Inzuki Designs kuko bibyara imitako myiza
Igikomo gihimbaza Inkotanyi cyakozwe na Hiighk Bracelets
Ibi bikomo bikorwa mu mabuye atandukanye
Imitako itandukanye ikorerwa muri Ngali Mining Jewelry
Imitako ya Inzuki Designs yibanda ku muco Nyarwanda
Inzuki Designs ikora imitako itandukanye yambarwa
Miss Nimwiza yambaye imitako itandukanye yakozwe na Nziza Craft
K’tsobe Jewels ikora imitako itandukanye
Ngali Mining Jewelry ikora impeta zo mu bwoko butandukanye
Nziza Craft ikora amaherena y’ubwoko butandukanye
Zimwe mu mpeta zikorwa na K’tsobe Jewels
Am Ke yashyize umwihariko muri iyi mitako
Bimwe mu bikomo bikorwa na Nziza Craft
Imwe mu mitako ikorwa na Am Ke
K’tsobe Jewels ikora amaherena atandukanye
Nziza Craft yibanda cyane ku mwihariko wa Afurika