Turahirwa wa Moshions yavuye imuzi ifungwa rye n’amasomo yigiye muri gereza (Video)

Hagiye gushira amezi abiri Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rutegetse ko Umuhanzi w’imideli Turahirwa Moses washinze Inzu y’Imideli ya Moshions, arekurwa by’agateganyo.

Byari ibyishimo bikomeye ku bakunzi be kongera kumubona hanze nyuma y’uko yari yatawe muri yombi ku wa 28 Mata 2023, ndetse ku wa 15 Gicurasi 2023, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwemeje ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Nyuma yo gufungurwa yakomeje ibikorwa bye, aho kuri iki Cyumweru binyuze muri Moshions yafashije umuraperi Mistaek kuririmbira abantu batandukanye indirimbo zigize album ye nshya yise 2k40.

IGIHE yaganiriye na Turahirwa ahishura ubuzima yabayemo akigera muri gereza, amasomo yahakuye, uko agiye gukomeza imirimo ye n’ibindi.

IGIHE: Umaze iminsi uvuye muri gereza, ubuzima bwari bumeze bute?

Turahirwa: Ubuzima ntabwo bwari bworoshye ariko ndashima Imana ko byari ngombwa ko mbinyuramo, nkanayishima ko nkiri muzima nubwo hari ubuzima unyuramo butoroshye ariko ukabugumana.

Ni cyo cya mbere rero kuba narabugumanye. Binyereka ko hari impamvu kandi ko hari byinshi nakwitega.

Ni iki cyakugoye mu gihe wamaze muri gereza?

Icyangoye cyane ni ukumenyerana n’abantu, kumenya uburyo bantekereza. Hari amakuru menshi nabo nasanze bafite, kwisanga muri iyo sosiyete navuga ko ari nshya.

Iyo turi hano tuvuga ko turi mu gihugu kujya ahantu hatari mu gihugu navuga ko hafite irindi zina risa nk’aho ari bwite ni byo byangoye ariko naramenyereye ntabwo byamfashe igihe no kumva ko hariyo abantu.

Umunsi wawe muri gereza wabaga umeze gute?

Umunsi wabaga umeze nka hano n’ubundi ko hariyo abandi bahanzi benshi, nasanzeyo abandi bantu ntari nzi ko bariyo, harimo abahanzi batandukanye mu bugeni, imideli n’ibindi.

Nagize igihe cyo kudatekereza cyane ku mpamvu ndi yo cyangwa se kwiheba, ahubwo nkagira umwanya wo guhura n’abandi bahanzi kuko nakomeje gukoresha ubuhanzi bwanjye.

Hari n’imishinga imwe n’imwe twatangiye gukorana nabo, gukomeza kuba hamwe n’abahanzi navuga ko aricyo cya nkomeje cyane.

Nyuma yo kurekurwa ni izihe ngamba wazanye?

Ingamba ni ugukomeza gukora no gukorana n’abandi, nta gihe kinini navuga ngo cyatumye mpindura gahunda ubu ni ugukomeza gukora ibyo nkora neza kandi nkabyitwaramo uko ngomba kubyitwaramo, kandi nkubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga Abanyarwanda n’igihugu cy’u Rwanda.

Mu gihe wari mu nkiko hari aho izina rya Moshions ryaba ryarangiritse?

Ubuzima bwa Moshions ntabwo bwahagaze, wenda izina biterwa n’ubyumva cyangwa uko abantu babitekereza mu buryo bwabo, nzakomeza gukora ubuhanzi bwanjye ubu nongeye kongera kuyigira iy’abantu bake.

N’ubundi nsanzwe ntakorera rubanda ni ko navuga. Icyerekezo rero kirakomeje, ni ugukorera abantu bake bumva ibyo nkora banshyigikiye ariko bake.

Ntabwo mfite intego zo kuba umuntu ukorera abantu benshi, urumva biramfasha kurinda ubuzima bwanjye n’imibereho yanjye kuko mba mfite abantu bari hafi.

Imishinga ya Kwanda Season1 wari watangiye ubu ihagaze gute?

Hari ibikorwa bitabashije kuba cyane cyane muri Gicurasi, ubu nibwo ndi kugaruka nabanje gufata igihe cyo kongera kuruhuka, kugaruka mu buzima bwo mu gihugu neza.

Ibirori bizaba imyenda yari ihari nakomeje no kuyishushanya n’ubundi aho narindi, nzakora ibirori by’imideli n’ubundi by’abantu bake, tuzakora amashusho cyane mu kuzenguruka igihugu ariko nkazagira umunsi nzatumira abantu nkabereka amashusho nkabasha no koherereza abo hanze y’igihugu dukora kuko ubu ntashobora kuba najyayo byoroshye.

Ni ayahe masomo wakuye mu bihe umaze iminsi unyuramo?

Amasomo ni menshi naravuze nti ubu mvuye kuri Phd, nagize amasomo yisumbuyeho ntashobora kuba naraciyemo ariko yanampaye n’ibitekerezo biri kumfasha cyane.

Ajyanye n’ubumuntu no kumenya abantu abo baribo, ibyacu no kwiteza imbere ni menshi gusa wenda azagaragara cyane mu bishushanyo n’ubuhanzi bwanjye.

Ni rimwe rimwe nko gukoresha ibintu bike, hari umugambi nari naratangiye washyigikiwe n’ibintu nanyuzemo kugira ngo abantu bakire gukoresha ibintu bike, gucunga umutungo kamere, ibidukikije.

Nasanze abantu ba hariya aribo bakoresha utuntu duke nko koga amazi make, umwenda wacika ukadodesha mbese bya bintu birambye.

Ubutumwa ugenera abakiliya ba Moshions ni ubuhe?

Abankunda bose ndabakunda kandi niteguye gukomeza imihigo kugira ngo noze ubuhanzi bugaragaza urukundo mbafitite. Ndabashimira cyane ndabizi ko abantu benshi bansengeye, babanye nanjye ndabashimira.https://www.youtube.com/embed/qlv-ar3IjWc

Turahirwa Moses washinze Moshions yavuze byinshi ku buzima yabayemo muri gereza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *