Rwatubyaye wari capitene wa Royon yagiye muyindi kipe bucece

Kapiteni wa Rayon Sports, Rwatubyaye Abdul yahawe ikaze muri Shampiyona ya Macedonia, mu gihe Gikundiro imufata nk’umukinnyi wataye akazi.

Rwatubyaye aheruka kugaragara mu myitozo ari kumwe n’Ikipe ya FC Shkupi yo mu Cyiciro cya Mbere muri Macedonia iri mu mwiherero muri Turikiya.

Si ibyo gusa kuko rumwe mu rubuga rwa Instagram rwo muri Macedonia rwasangije amashusho ya Rwatubyaye ubwo yakinaga muri iyi kipe, rwandikaho amagambo avuga ko yasubiye muri iyi shampiyona.

Ni mu gihe, uyu mukinnyi nawe yahise abishyira ku rubuga rwe rwa Instagram.

Mu gushaka kumenya ukuri kuri aya makuru, twaganiriye n’Umunyamabanga wa Rayon Sports, Nemenye Patrick, atangaza ko bagifata Rwatubyaye nk’umukinnyi wabo ahubwo ko yataye akazi

Yagize ati “Twamenye ko atari mu Rwanda mu masaha abiri ashize nibwo twavuganye atubwira ko ari muri Turikiya. Ubu twe tumufata nk’uwataye akazi kuko duheruka ari umukinnyi uri mu mvune wahawe ibyumweru bibiri byo kuruhuka.”

Si ubwa mbere Rwatubyaye yaba agiye muri FC Shkupi kuko yayikiniye mu 2021, batandukana muri Mutarama 2022 nyuma yo kugira imvune ikomeye yatumye agaruka mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *