Namibia yabonye Perezida mushya nyuma y’urupfu rwa Geingob

Dr Nangolo Mbumba kuri uyu wa 4 Gashyantare 2024 yarahiriye kuyobora Repubulika ya Namibia nyuma y’urupfu rwa Hage Geingob yari yungirije.

Ni amakuru yemejwe n’ibiro bya Perezida wa Namibia, byagize biti “Nyuma y’urupfu rwa nyakwigendera Dr Hage Geingob wahoze ari Perezida wa Namibia […] Nyakubahwa Dr Nangolo Mbumba yarahiye uyu munsi kuba Perezida wa Repubulika ya Nambia.”

Nyuma y’irahira rye, Dr Mbumba yatangaje ko yashyize Netumbo Nandi-Ndaitwah ku mwanya wa Visi Perezida. Uyu munyapolitiki yari asanzwe ari Visi Minisitiri w’Intebe kuva mu 2015.

Perezida mushya yasabye abaturage ba Namibia gukomeza kunga ubumwe mu bihe barimo byo kubura uwabayoboraga, abasaba no gusengera umuryango wa Geingob.

Yagize ati “Muri ibi bihe bikomeye by’ikiriyo, ndasaba abaturage ba Namibia bose gukomeza kunga ubumwe no gukomeza gusengera umuryango wa nyakwigendera.”

Perezida Mbumba afite imyaka 82 y’amavuko. Yabaye Visi Perezida wa Namibia kuva muri Gashyantare 2018, akazi yabangikanyaga n’ako kuyobora Kaminuza ya Namibia.

Kuva mu 1993 kugeza mu 1996 yabaye Minisitiri w’Ubuhinzi, aba Minisitiri w’Imari kugeza mu 2003 ubwo yagirwaga Minisitiri ushinzwe itangazamakuru kugeza mu 2005, agirwa Minisitiri w’Uburezi.

Uyu Mukuru w’Igihugu yabaye Minisitiri ushinzwe ituze n’umutekano kuva mu 2010 kugeza mu 2012, kuva mu 2013 kugeza mu 2017 aba Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka SWAPO riri ku butegetsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *