Rusine Patrik yerekanye umukunzi we

Ifoto Rusine yasangije abamukurikira imugaragaza ari kumwe n’iyi nkumi yitwa Iyrn Uwase Nizra.

Mu gushaka amakuru, twegereye umwe mu nshuti z’uyu munyarwenya akaba n’umunyamakuru kuri Kiss FM aduhamiriza urukundo rwe n’iyi nkumi.

Mu magambo ye, uwaduhaye amakuru yagize ati “ Sha amakuru niyo barakundana, bara amezi atatu cyangwa atanu urumva ubukwe bwabaye rwose!”

Ni amakuru ari kuvugwa mu gihe Rusine agisohora iyi foto yahise akuraho telefone ye ndetse twagerageje uburyo bwose bwashobokaga mu kumuvugisha yanga kwitaba.

Rukundo Patrick umaze kubaka izina nka Rusine ari mu banyarwenya bagezweho mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *