Burera: Abiga ubukerarugendo muri CEPEM barishimira ubumenyi bahabwa mu kwihangira imirimo.

Abanyeshuri biga umwuga w’ubukerarugendo mu ishuri ry’imyuga rya CEPEM TSS Scĥool barishimira ubumenyi bagenda bakura mu masomo bahabwa ajyanye n’ ubukerarugendo kuko ngo azabafasha kwihangira imirimo no guĥatana n’abandi ku isoko ry’umurimo.

Ibi babitangarije umunyamakuru wa Isonganews.com ubwo yabasuraga ku kigo cyabo cya CEPEM giherereye mu kagari ka Gafumba, umurenge wa Rugarama mu karere ka Burera nyuma y’aho habaye inama y’igihugu y’umushyikirano ya 19 yo kuva kuwa 23 kugeza ku ya 24 Mutarama 2024 i Kigali yayobowe na Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, ikanzura hifujwe ko mu burezi hakongerwamo amashuri y’imyuga.

Muri iyi nama yitabiriwe n’abanyarwanda bahagarariye ibyiciro bitandukanye birimo abayobozi, abanyarwanda baba mu mahanga , abahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga , abafatanyabikorwa mu iterambere hamwe n’abanyamakuru bahagarariye ibitangazamakuru bitandukanye harimo ibyo mu karere u Rwanda ruherereyemo n’ibyo ku rwego mpuzamahanga maze igafata imwe mu myanzuro ishimangira kunoza uburezi bushingiye ku myuga aho mu mwañzuro wa 8 w’iyo myanzuro ugira uti ” Inama yemeje gukomeza guteza imbere uburezi bw’imyuga hongerwa umubare w’amashuri yigisha imyuga no kuyashakira ibikoresho bigezweho kandi bikwiye.

Ni mu gihe umwanzuro wayo wa 9 ugira uti ” Gukomeza guteza imbere no gufasha urubyiruko rw’abanyarwanda biga ubumenyi bw’ imbonekarimwe ( Rare skills) no kubashishikariza gutaha mu gihe barangije amasomo kugira ngo bagire uruĥare mu iterambere ry’igihugu.

Muri iyi myanzuro kandi harimo n’undi wa 13 uvuga uburyo urubyiruko rwarushaho kerekwa uburyo bwo kwiteza imbere ugira uti ” Kurushaho kwerekana no gufasha urubyiruko uburyo bwo kwiteza imbere harimo : kumenyesha amahirwe yo kwihangira imirimo ari mu nzego zitandukanýe no gukomeza kurwongerera ubumenyi , guteza imbere ubuhañzi buteza imbere ababukora kandi bwubaka umuryango nyarwanda no gushyiraho ibigo by’amahugurwa y’urubyiruko aho bikenewe.”

Rucyahana Spectus yigisha ubukerugendo muri CEPEM TSS School mu gihe Umuhoza Honire ari umunyeshuri usoza amashuri yisumbuye. Bombi babwiye Isonganews .com ibyiza byo kwiga ubukerarugendo.

Rucyahana yagize ati ” Twigisĥa ubukerarugendo aho umwana yiga uburyo bwiza bwo kwakira ba mukerarugendo no kubatembereza mu byanya by’ubukerarugendo bitandukanye ndetse n’amahoteli , twigisha ibijyanye n’amateka aboneka mu nzu ndangamurage zitandukanye , ubumenyi ku bijyanye n’umuco nyarwanda no kuwusigasira ngo utazimira, dukorana n’ibigo bitanga serivisi z’ubukerarugendo mu kurushaho kuzamura ireme ry’ubukerarugendo rishingiye ku muco n’ubumenyi ngiro mu rwego rwo kurushaho kumenya ibyiza nyaburanga kugira ngo umwana arangize azi ibitangirwa hirya no hino kandi arusheho gushyira mu ngiro ibyo yiga nubwo bisaba amafaranga menshi.”

Umuhoza Honire we yagize ati ” Nk’urubyiruko, uretse n’ibyo mwarimu wanjye avuze, by’akarushyo , twiga ibijyanye n’umuco gakondo harimo gutunganya ifu mu buryo gakondo ( gusya), kubyina bya kinyarwanda, kumasha (kurasa dukoresheje umuheto) ndetse tukigishwa no gucunda amata. Ibi byose bikaza ari igisubizo kuri twebwe nk’urubyiruko ku kibazo cy’ubushomeri kuko warabyize neza wabasha kwihangira imirimo.”

Umuyobozi wa CEPEM TSS School , Havugimana Roger yavuze ko muri poromosiyo 11 zatambutse, hamaze kurangiza abagera ku bana igihumbi na magana abiri 1200 kandi abenshi bihangiye imirimo.

Yagize ati ” Muri poromosiyo 11 z’abana barangirije hano muri CEPEM TSS, abagera ku 1200 bari ku isoko ry’umurimo kandi abenshi ni abihangiye imirimo nabo bakaba ubu bari gutanga akazi. Bityo , tukifuza ko ababyeyi bakomeza gushyiramo imbaraga, ishuri ryacu rigakomeza kuba indashyikirwa mu mashuri y’imyuga mu ntara yacu y’amajyaruguru n’igihugu muri rusange.”

Ishuri ry’imyuga rya CEPEM TSS School rigizwe n’abanyeshuri 400 harimo abahungu 159 n’abakobwa 241, muri bo abagera 380 bacumbikirwa n’ikigo mu gihe abandi 20 biga bicumbikira. Ikindi nuko muri aba banyeshuri 400, abagera kuri 231 boherejwe na Leta mu gihe abasigaye (169) birihira (Private), bose bakaba biga amasomo ajyanye n’ubwubtsi ( Masonry), ubukerarugendo( Toursim), ubutetsi( Culinary arts) Bulding Construction na Food and beverages operations.

SETORA Janvier

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *