RIB yafatiye mu cyuho umukozi wa RSB yakira ruswa

Umukozi ushinzwe ubugenzuzi bw’Ubuziranenge bw’Inganda mu kigo cy’igihugu gishinzwe Ubuziranenge (RSB) yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), nyuma yo kumufatira mu cyuho yakira ruswa ya miliyoni 25 y’Amafaranga y’u Rwanda.

RIB yemeje aya makuru ibinyujije k’urukuta rwayo rwa X(tweet) aho yavuze ko uyu Mugabo witwa Uwitonze Valens yafatiwe mu cyuho yakira  ruswa mu rwego rwo kugirango atange icyangombwa kigaragaza Ubuziranenge.

Uwitonze kuri ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kimihurura mu gihe Dosiye ye irimo gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB nyuma yo kumuta muri yombi yavuze ko ishimira abantu bakomeje kwanga kwishora mu bikorwa bya ruswa, ahubwo bagatanga amakuru atuma abasaba ruswa bafatwa bagashyikirizwa Ubutabera. umukozi-ushinzwe-ubuziranenge-bwinganda-yafatiwe-mu-cyuho-yakira-ruswa

Icyaha cya Ruswa gihanwa n’ingingo ya kane y’itegeko N0 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

Mu gihe uyu mukozi yaba agihamijwe n’Urukiko yahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi,  n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Kurwanya Ruswa ni inkingi y’iterambere ry’igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *