Musanze: Abayoboke b’itorero Methodiste Libre barasabwa guhindura imyumvire kugira ngo bagere ku iterambere

Abayoboke b’itorero Methodiste Libre mu Rwanda, conference ya Ruhengeri, barasabwa guhindura imyumvire bagafatanya kugira ngo bagere ku cyo bifuza, bakora umurimo no gusenga kugira ngo umurimo w’Imana ugerweho ndetse besa n’imihigo ijyanye n’iterambere ryabo cyane ko umukirisito nyawe ngo yakagombye kuba yuzuye mu buryo bw’umubiri no mu buryo bw’umwuka.

Ibi ni ibyagarutsweho n’Umuyobozi wa Conference ya Ruhengeri mu itorero Methodiste Libre mu Rwanda , Révérand Bizimana Seth nyuma yo gusoza inama ngarukamwaka yabereye muri iyi Conference ikanafatirwamo imyanzuro igera kuri 24 ishingiye ku nkingi 5 itorero Methodiste Libre igenderaho arizo ivugabutumwa, ubuzima, uburezi, imibereho myiza n’iterambere.

Révérand Seth Bizimana

Avugana n’Isonganews.com, umuyobozi wa Conference ya Ruhengeri, Révérand Seth Bizimana yavuze muri rusange impamvu y’iyi nama ngarukamwaka iba buri gihe mu kwezi k’Ukwakira.

Yagize ati ” Iyi nama ngarukamwaka iba ishinzwe kwiga ubuzima bw’itorero muri rusange aho dusubira inyuma tukareba ibyo twakoze twiha n’ingamba z’ibyo tugomba gukora mu mwaka ukurikiyeho. Ni muri urwo rwego mu myanzuro 24 yafatiwe muri iyi nama ishingiye ku nkingi 5, twize kuri buri nkingi, tureba ikigomba gukorwa. Urugero nko mu ivugabutumwa mwabonye ko twazamuye abapasitori basengewe buzuye mu gihe hari n’abandi batangiye intambwe ya mbere ndetse tukaba twafashe n’ingamba z’uburyo tugomba kwaguka no kongera abakizwa mu itorero.”

Révérand Seth Bizimana yakomeje avuga no ku nkingi y’iterambere agira ati ” Mu iterambere , dufite ahantu dufite ubutaka , tukaba twakoze igishushanyo mbonera cy’ibyo tugiye kuhakorera kuko turateganya kuhakora ubusitani bukerugendo ( Jardin Touristique).”

Révérand Bizimana Seth yasoje asaba abakirisito gukomeza gukunda itorero ryabo , barikorera ndetse no kugira imihigo iyabo kugira ngo bazayese neza.

Yagize ati ” Abakirisito bacu turabasaba gukomeza gukunda itorero ryabo , barikorera, basenga ndetse n’iyo mihigo ikaba iyabo, tugafatikanya twese mu buryo bwo kuyishyira mu bikorwa kandi uko tuyishyira mu bikorwa, tuba dushaka umukirisito wuzuye mu buryo bw’umubiri no mu buryo bw’umwuka cyane ko ku bijyanye n’amjyambere hari ibyo twatekereje kuzakorera umukirisito kugira ngo yivane mu bukene ariko ibyo byose birasaba ko twahuza imyumvire hanyuma tugafatikanya kugira ngo tugere ku cyo twifuza.”

Mu gushaka kumenya imigabo n’imigambi by’abakirisito b’itorero Methodiste Libre , Isonganews.com yaganiriye n’umwe mu bapasitori wahawe inshingano, Révérand Dusabe Jean de Dieu ndetse n’umwe mu bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru , maze bashimangira ko intego ari ugukorera Imana no gukunda umurimo.

Révérand Dusabe Jean de Dieu

Révérand Dusabe Jean de Dieu yagize ati ” Inshingano nahawe , iya mbere ni iyo gukunda abakirisito no kubasengera , kubaba hafi ndetse no kwitangira umurimo w’Imana kugira ngo ubwami bw’Imana bujye mbere. Icyo nasaba abakirisito ni ubwitange, tugafatanya kugira ngo umurimo w’Imana utere imbere kandi tukabikora tubikunze nk’abazabigororerwa. Gukunda umurimo no gusenga nibyo bizadufasha kugira ngo intego yacu cyangwa se misiyo y’Imana igerweho aho turi muri Paruwasi batwoherejemo.”

Ni mu gihe uwitwa Annonciata Barayavuga [ Wakiriye ishimwe ry’Umugabo we Pasitoro Banyange Sylivestre, witabye Imana] avuga ko yishimiye iryo shimwe ryagenewe nyakwigendera nk’umuntu wakoreye itorero atizigama.

Annonciata Barayavuga

Yagize ati” Nkimara kwakira ishimwe n’icyemezo cy’uwo twari twarashakanye, nabonye ko ingendo yagenze zitapfuye ubusa kuko nari narihebye nzi ko nsigaye njyenyine ariko mbonye ko itorero Methodiste Libre rindi inyuma ndetse n’ikibyimba cyari ku mutima wanjye kivuyeho kuko no kugwa , nari naraguye mbona ko ibya njye byarangiye ariko ngiye guhaguruka , nkorere Imana. Ikindi nuko abahawe ubupasitoro bafatanije n’uwiteka, twabifuriza imirimo myiza , tubasabira gukorera Imana bivuye inyuma kuko ntawakoreye Imana wakozwe n’isoni.”

Itorero Methodiste Libre mu Rwanda rifite uduce tw’ivugabutumwa 10 twitwa “Conference” , bityo ako mu majyaruguru kakaba kitwa Conference ya Ruhengeri.

SETORA Janvier

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *