RGB iramagana abitwaza Ijambo ry’Imana bakarya iby’abaturage

muyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Imiyoborere mu Rwanda (RGB), Dr Usta Kaitesi, aramagana abitwaza Imana bahanurira abaturage babaka amafaranga, agasaba amadini gukumira iyo mikorere.

Dr Kaitesi yabitangaje amaze gutangiza Inama y’abayoboye Itorero Methodiste Libre ku Isi, bahuriye mu Rwanda kuva ku wa 26 Ukwakira 2023.

Yagize ati “Abenshi bakoresha Ijambo ry’Imana ariko atari Imana bagambiriye, ahubwo bagamije inyungu zabo bwite, akaba ari yo mpamvu bakangisha abantu. Ku babikora umuturage w’Umunyarwanda ararinzwe, inzego z’amadini ni ngombwa ko bakurikirana abayoboke babo n’uburyo bakora.”

Dr Kaitesi abuza abantu gushaka Imana “nk’aho ari ikintu utakwibonera, buri muntu akaba afite ubushobozi bwo gushaka Imana atayibwiwe n’undi, birakuyobera igituma abantu barabaye abanyantege nke cyane, ku buryo umuntu ababeshya bakemera.”

Dr Kaitesi asaba abaturage na bo gushishoza kuko ngo Imana yakira amaturo y’abantu, ariko ko bitari ngombwa kuyishyura kugira ngo ibakorere ibyo igomba kubakorera.

Dr Kaitesi avuga ko Itorero Methodiste Libre mu Rwanda ari umufatanyabikorwa mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, ariko ko bagomba kongera imbaraga mu kurwanya ubukene n’igwingira.

Umuyobozi Mukuru w’Itorero Methodiste Libre mu Rwanda, Bishop Samuel Kayinamura, avuga ko inama ihuje abakuru b’iri torero ku Isi, irimo gushaka uburyo abakizwa bakwiyongera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *