Uwari Guverineri Emmanuel Gasana yatawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi CG (rtd) Emmanuel Gasana nyuma y’uko ahagaritswe ku mirimo.

Ubugenzacyaha buvuga ko CG (rtd) Gasana amaze igihe akorwaho iperereza ku cyaha akekwaho cyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko.

Ni ububasha CG (rtd) Gasana yakoresheje mu nyungu ze bwite ubwo yari umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry yavuze ko iperereza rigikomeje, ko kandi amakuru azatangazwa bishingiye ku byo iperereza rizagenda rigaragaza.

Itangazo rimuhagarika ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente mu izina rya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa 25 Ukwakira 2023.

CG (rtd) Gasana yagizwe Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba muri Werurwe 2021. Byari nyuma y’amezi icumi ahagaritswe ku mwanya wa Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, icyo gihe nabwo byavugwaga ko hari ibyo akurikiranyweho.

Mbere yo kuba Guverineri w’Intara y’Amajyepfo mu 2018, Gasana yabaye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka icyenda.

Muri Nzeri uyu mwaka, CG Gasana na bagenzi be bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru muri Polisi y’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *