Perezida Kagame ari muruzinduko muri Zanzibar

Perezida wa Repubulika Paul Kagame , kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Mutarama 2024, yageze muri Zanzbar aho yitabiriye isabukuru y’imyaka 60 y’impinduramatwara ya Zanzibar.

Biteganyijwe ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu Perezida Kagame yifatanya na Perezida wa Leta ya Zanzibar akaba n’Umuyobozi w’Inama y’Impinduramatwara Dr Hussein Ali Mwinyi, Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan n’abandi bayobozi bo mu Karere bitabiriye ibyo birori.

Perezida Kagame yaherukaga muri Tanzania muri Mata mu 2023, mu ruzinduko rwamuhuje na mugenzi we w’iki gihugu.

Zanzibar ni ihuriro ry’ibirwa biri mu bice bigize Tanzania. Iherereye mu Nyanja y’Abahinde, ikagira ubuso bwa kilometerokare 1554 n’abaturage barenga ibihumbi 800.

Impinduramatwara yo muri Zanzibar yabaye ku wa 12 Mutarama mu 1964, ubwo umubare munini w’abirabura bari batuye kuri iki kirwa wahirikaga ubutegetsi Abarabu.

Iki gikorwa cyakurikiwe no kwihuza kwa Zanzibara na Tanganyika bibyara Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *