Nyanza: Umugabo arakekwaho gutema mugenzi we bapfa umugore

Umugabo bivugwa ko yari amaze igihe afunguwe arakekwaho gutema mugenzi we bapfa umugore aho yamusanze yitwaje intwaro gakondo mw’ibanga

Byabereye mu Mudugudu wa Rugarama mu kagari ka Rwesero mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.

Amakuru avuga ko umugabo witwa Gatoya aherutse gufungwa igihe kirenze umwaka azira gukubita umuntu, aho afunguriwe asanga umugabo witwa Bernard yaramwinjiriye umugore ariko uwarufunguwe we ntiyabyakira bakajya bahura batonganira uwo mugore.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2023  Gatoya ngo yahawe amakuru ko uriya mugabo Bernard ari gusangira ikigage n’umugore(wa Gatoya) mu kabari maze  yitwaza umuhoro mu ikote amusanga mu bandi ahita amutema mu mutwe maze amaraso arava.

Amakuru avuga ko  uriya mugabo Bernard yabazwaga impamvu atareka urugo rw’abandi akavuga ko yakuye abana mu mirire mibi buriya mugabo wahoze afunzwe bityo bigoranye ko yarureka kandi uwo mugore yemezaga ko akunda umugabo muto(Bernard).

Inzego z’ubuyobozi zageze aho

habereye icyaha zihutira kujyana uwo mugabo bikekwa

  kuri RIB sitasiyo ya Busasamana naho uwatemwe mu mutwe ajyanwa ku Bitaro bya Nyanza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *