’Nta gikozwe, Kiyovu Sports ntizakomeza gukina Shampiyona

Perezida w’Abafana ba Kiyovu Sports, Minani Hemed, yatangaje ko niba nta gikozwe, iyi kipe izagorwa no gukina imikino yo kwishyura ya Shampiyona ndetse n’Igikombe cy’Amahoro.

Uyu mugabo yabitangaje mu kiganiro Urubuga rw’Imikino kuri Radio Rwanda cyabaye ku wa Gatandatu, tariki 30 Ukuboza 2023.

Ubwo yari ahawe ijambo, yavuze ko aje guhuruza kuko ubuzima Kiyovu Sports irimo atigeze abubonaho mbere.

Ati “Ntabwo nababeshya, uyu munsi naje guhuruza. Niba nta gikozwe gukina imikino yo kwishyura (ya Shampiyona) bishobora kuzagorana kuko ndi kubona ubukene tutigeze tugira mu mateka ya Kiyovu Sports.”

Yakomeje avuga ko abafana n’abakunzi b’iyi kipe bagerageje kwegeranya ubushobozi ariko ubu bigoye cyane.

Ati “Abafana twakomeje guhanyanyaza ariko burya ntibazakubeshye, nta mufana wapfa kubona miliyoni 27 Frw z’imishahara.”

Hemed yunze mu ry’ubuyobozi bwa Kiyovu Sports butahwemye kugaragaza ko ibihano n’amande baciwe n’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi, FIFA, ari byo bikomeje guteza ubukene bukabije iyi kipe y’i Nyamirambo.

Ati “Ubukene bwatewe n’uko amafaranga twari dufite twayishyuye Shaiboub Ali na John Mano kandi twari kuyahembamo nk’amezi abiri cyangwa atatu. Abanyarwanda babivuze neza ko ushaka gukira indwara ayirata, rero njye ndemeza ko ibihe turimo atari byiza.”

Andi makipe yatangiye imyitozo yitegura imikino yo kwishyura iteganyijwe tariki 12 Mutarama 2023, ariko kugeza ubu Kiyovu Sports yo ntabwo iratangira, cyane ko abakinnyi bayo bafitiwe imyenda y’imishahara y’amezi abiri.

Benshi bemeza ko Urucaca rudafite abakinnyi babi ahubwo babuze ikibatera imbaraga. Ubu bukene kandi bwatumye iyi kipe itandukana n’Umutoza Petros Koukouras kuko amasezerano yagiranye n’ubuyobozi bwa mbere yari asigaye aremereye uburiho ubu.

Urucaca ruzasubukura Shampiyona rusura Muhazi United FC tariki 14 Mutarama 2024 saa Cyenda kuri Stade ya Ngoma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *