Perezida Kagame yashimye Ingabo z’u Rwanda ku muhate zagaragaje uyu mwaka

Nyakubahwa Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yifurije abari mu gisirikare umwaka mushya muhire wa 2024, abashimira ubwitange bagaragaje mu kazi kabo mu 2023.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko umwaka mushya ari umwanya wo kwisuzuma no kongera gufata ingamba zo kurinda “igihugu cyacu no kugira uruhare mu iterambere ryacyo”.

Ati “ Ndabashimira ku myitwarire myiza n’ubwitange mu kurinda igihugu, by’umwihariko abari kure y’imiryango yanyu muri ibi bihe by’iminsi mikuru.”

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa Loni muri Centrafrique na Sudani y’Epfo ndetse ziri no muri Centrafrique na none ku masezerano hagati y’ibihugu byombi cyo kimwe no muri Mozambique mu Ntara ya Cabo Delgado.

Ubutumwa bwe bukomeza bugira buti “ Ndabashimira umuhate n’ubwitange mu kubungabunga no kugarura amahoro n’umutekano ku mugabane wacu, haba mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’abari mu butumwa ku bw’ubufatanye n’ibihugu by’inshuti. Muhagarariye indangagaciro z’igihugu cyacu, mu bikorwa by’indashyikirwa n’ubunyamwuga.”

“Ku miryango yabuze ababo batakaje ubuzima bitangira igihugu, ndabashimira ubwo butwari, tuzakomeza kubaba hafi.”

Perezida Kagame yavuze ko ari iby’agaciro gakomeye kurinda igihugu, asaba ingabo “kubikorana umurava n’ubwitange”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *