Musanze: Umudugudu w’icyitegererezo umaze imyaka isaga itatu itagira amazi n’umuriro

Abaturage bakuwe mu birwa bya Ruhondo bagatuzwa mu mudugudu w’icyitegererezo wa Murora uherereye mu kagari ka Gakoro, umurenge wa Gacaca  bahangayikishijwe no kuba mu icuraburindi ryo kutagira amashanyarazi n’amazi kandi ngo abayobozi barahabatuje babibizeza none imyaka  ikaba imaze gusaga itatu amaso yabo yaraheze mu kirere.

Ni umudugudu watangiye kubakwa mu 2017 ariko uza gutahwa ku mugaragaro mu kwezi kwa Kanama 2019 ariko ngo abawutuyemo bakaba bahangayikishijwe no kutagira amazi n’amashanyarazi nk’uko bivugwa na bamwe muri bo baganiriye na Isonganews.com.

Uwitwa Sekabanza  Alexandre yagize ati ” Twageze muri uyu mudugudu mu kwa munani 2019 dukuwe mu birwa bya Ruhondo ariko batuzana, batubwiraga ko tuzawusangamo amazi n’amashanyarazi  none dore tuwumazemo imyaka isaga itatu ntabyo turabona. Turifuza ko Leta yabitugezaho , tukabaho neza  nk’ uko n’ abandi babayeho.”

Mugenzi we  Nyirambuga Spéciose yagize ati” Gutura mu nzu nziza nk’iyi itagira umuriro ni akaga kuko na Biogaz twagiraga zagiye zipfa, ntizisanwe ahubwo tukaba dusigaye ducana  imirasire y’izuba [ kubayifite]. Na none kandi tukagira n’ikibazo cyo kutagira amazi meza kuko tujya kuvoma ibirohwa by’ ikiyaga cya Ruhondo twari dusanzwe tunywa tukiri mu birwa. Inzego bireba zadufasha natwe tukagezwaho ibyo bikorwa remezo kuko dutuye neza.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gacaca , uyu mudugudu uherereyemo, Nsengimana Aimable ,  yavuze yabwiye Isonganew ko byose byakorewe ubuvugizi kandi ko bizakemuka mu gihe cya vuba.

Yagize ati ” Ibyo byose turabizi kandi n’ubuvugizi twarabukoze tukaba tugitegereje igusubizo. Uretse na twe n’abadepite barawusuye  basanga ari ngombwa ko ibyo bikorwa remezo bihagezwa. Ikiriho nuko icyo kibazo kizakemuka vuba , twababwira ko bashonje bahishiwe.”

Akomeza  avuga ko n’abaturage bo mu kagari ka Gasakuza mu midugudu ya Gasenyi na Kabuga nabo bakivoma amazi y’ikiyaga ko nabo bidatinze bazabona amazi meza, bagaca ukubiri n’ibirohwa byo mu kiyaga cya Ruhondo.

Yagize ati ” Hari ikibazo cya Pompe yabaga hasi ( mu kabande) , igakoresha mazutu gusa bigahenda ariko ubu hari imashini  zaje zikoresha mazutu n’amashanyarazi , bityo rero biragenda bikemuka buhoro buhoro kuko amazi kugera hariya hejuru muri Gasakuza ni iriya pompe yo hasi yakoreshwaga, biza kugaragara rero ko gukoresha mazutu bihenze cyane ariyo mpamvu bashyizeho imashini zishobora gukoresha mazutu n’amashanyarazi , bityo mazutu igakoreshwa igihe bibaye ngombwa ariko n’amashanyarazi agakoreshwa kugira ngo bigabanye igihombo. Nabo rero bagiye kuzabona amazi meza vuba.”

Amakuru yizewe agera kuri Isonganews.com nuko utuzu tw’amazi twari mu kagari ka Gasakuza, twubatswe hagati ya 2014-2015 noneho 2016 tugafunga burundu kubera kutageramo amazi, ubu dukora iyi nkuru tukaba twarumye burundu nk’uko bigaragara ku kubatse kwa Munyakayanza Désiré.

SETORA Janvier

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *