Nyabihu: Gifitu w’umurenge  afunzwe akekwaho kunyereza asaga miliyoni esheshatu

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rambura, Kabalisa Salomon bita Trump yatawe muri yombi n’urwego rw’igihugu rw’ubugenza cyaha(RIB)  akwaho kunyereza amafaranga asaga Miliyoni 6 z’amafaranga yu Rwanda, yaragenewe gusana inzu z’abaturage bagezweho n’ibiza muri Mata umwaka ushize.

 Aya makuru yitabwa muri yombi ry’uyu muyobozi avuga  ko yafashwe kuri 11/10/2023 nkuko byemezwa n’umuyobozi w’akarere ka Nyabihu, Madame Mukandayisenga Antoinette yemeza aya makuru ko kuva kuwa gatatu tariki uwo Gitifu ari gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera.

Yagize ati ” Nibyo koko kuva kuwa gatatu, tariki ya 11/10/2023, Gitifu w’umurenge wa Rambura, Kabalisa Salomon yatawe muri yombi kuwa kabiri n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB ) ku bwo kuba akekwaho kunyereza amafaranga yari agenewe gusana inzu z’abahuye n’ibiza, ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mukamira. Gusa nta bindi bisobnuro bihagije mfite kuko ndi mu nama ariko mwabaza na RIB ikabaha ibindi bisobanuro.”

 Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yemeje aya makuru akavuga ko Gitifu Kabalisa Salomon yatawe muri yombi ndetse ko Dosiye ye iri gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Dr. Murangira B.Tierry yavuze ko RIB itazihanganira umuntu ukora icyaha nk’iki cyo kunyereza umutungo ashinzwe kugenzura awukoresha mu nyungu ze bwite kandi anibutsa abantu ko uzabikora azafatwa agashyikirizwa ubutabera.

Amategeko ateranya iki kuri iki cyaha?

Uwanyereje umutungo wa rubanda iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10 n’ ihazabu y’ amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo yanyereje.

SETORA Janvier

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *