Musanze:Minisitiri w’uburezi yashimiye ishuri rya INES Ruhengeri  umusanzu waryo muguteza imbere uburezi

Minisitiri w’uburezi Gaspard Twagirayezu yashimiye Ishuri rikuru rya INES Ruhengeri umusanzu waryo    mu  myaka 20 rimaze ritanga uburezi n’uburere muri iki gihugu abizeza ubufatanye.

N’ibirori byabaye kuri uyu wa kane tariki ya 7 Ukuboza 2023 , aho byitabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo na Minisitiri bibimburirwa n’igitambo cya Misa cyatuwe n’Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, Mgr Vincent Harolimana.

 Ku itariki ya 30 Kamena 2003 ni bwo Perezida Paul Kagame yashyize ibuye ry’ifatizo ku mirimo yo kubaka INES-Ruhengeri, mbere y’uko iyi Kaminuza itangira gutanga amasomo ku wa 17 Ugushyingo muri uwo mwaka.

Mgr Harolimana kuri ubu uhagarariye iriya kaminuza mu rwego rw’amategeko ndetse akanayibera Umuyobozi Mukuru, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibirori by’isabukuru y’imyaka 20 yayo yashimiye Perezida Kagame kuba atarahwemye gushyigikira INES-Ruhengeri; ibyatumye iyi Kaminuza igera ku ntego zo gutanga “uburezi, ubushobozi n’uburere bifite ireme”.

Ati: “Turashimira by’umwihariko Paul Kagame, nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda. Yemeye kuza hano i Musanze gushyira ibuye ry’ifatizo ku nyubako z’iyi Kaminuza. Icyo gikorwa cyaduteye imbaraga zidasanzwe.”

Perezida Paul Kagame ubwo yari amaze gushyira ibuye ry’ifatizo ku nyubako za INES-Ruhengeri, yanditse mu gitabo cy’abashyitsi ubutumwa butanga isezerano ry’uko azashyigikira iriya Kaminuza mu “buryo bushoboka bwose.”

Mgr Harolimana yamushimiye kubera ko “imvugo ye ni yo ngiro koko.”

Abandi bashimiwe ni abagize uruhare mu ivuka rya INES-Ruhengeri kandi bakomeje kuyishyigikira umunsi ku wundi, ndetse n’abanyeshuri bayigiriye icyizere bakemera kuyigana.

Abashimiwe by’umwihariko barimo Mgr Kizito Bahujimihigo (yahoze ari umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri) uri mu banahawe impano, nyuma yo kuba uwa mbere wagize igitekerezo cyo kubaka INES-Ruhengeri.

Minisitiri w’Uburezi Gaspard Twagirayezu wari waje ari umushyitsi mukuru muri ibi birori byo kwishimira iyi sabukuru yashimye uruhare rwa INES Ruhengeri aho yabasezeranyijeko bazakomeza kuyiba hafi mu bijyanye n’uburezi.

Yagize ati “Tuzi Umusanzu wa INES Ruhengeri mu guteza imbere uburezi ndetse no guharanira ko ireme ry’uburezi rigerwaho. Tuzakomeza kubashyigikira no gukorana mu guteza imbere uburezi no guharanira ko iterambere rigera mu zindi nzego, tugamije gutanga abahanga bashoboye ndetse batanga n’ibisubizo ku bibazo bihari.”

INES Ruhengeri yaragijwe Mutagatifu Yohani Pawulo wa kabiri, yatangiye mu taliki ya 17 Ugushyingo 2003 ifite amashami abiri gusa , ariko kuri ubu imaze kugira arenga 15 rifite abanyeshuri barenga 3000 barimo abagera kuri 507 baturuka mu bihugu 14 byiganjemo ibyo muri Afurika, Sudan, Kenya, Congo, Chad, Nigeria , Mozambique, Uganda ….etc

Mu myaka 20 iyi Kaminuza imaze itanga amasomo y’Icyiciro cya Kabiri n’icya gatatu cya Kaminuza mu mashami atandukanye.

Mu ntego iyi Kaminuza ifite harimo kongera amashami y’ibyo yigisha n’amashuri (Colleges) byibura atatu, birimo icya Biomedical Institute kizajya cyigisha ibijyanye n’ubuvuzi, icy’ingufu zisubura ndetse n’Ikigo Mpuzamahanga cy’Indimi gikora neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *