Musanze : Umuryango RPF – Inkotanyi mu karere ka Musanze watoye abayobozi bashya.

Mu inteko rusange idasanzwe y’umuryango RPF-Inkotanyi mu karere ka Musanze yateranye kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 09 Ukuboza 2023, yatoye abayobozi b’umuryango mu nzegi zitandukanye ari nabwo umuyobozi w’akarere mushya Nsengimana Caudien yatorewe kuba Chairman w’umuryango mu karere ku nsinzi y’amajwi 591ahigitse mukeba we bari biyamamarije kuri uyu mwanya ariwe Ndayizeye Olivier wagize amajwi 82 gusa.

Ni amatora yakozwe hasimbuzwa abatakiri mu myanya mu nzego z’Umuryango bari baratowe muri 2019, akaba ari amatora yabaye mu mutuzo no mu bwisanzure buzira kugoma nk’inyangakugoma za Musanze kandi akaba yari yitabiriwe n’abanyamuryango benshi barimo na Chairman w’umuryango mu ntara y’amajyaruguru akaba na Guverineri wayo, Mugabowagahunde Maurice washimiye abanyamuryango uburyo bitabiriye kandi bakeye.

Nyuma yo kwiyegeranya no kumva amabwiriza agenga itora, abanyamuryango bose n’abagize inteko itora basabwe kwiyamamaza cyangwa se bamwe bakamamaza abandi bitewe n’uko babazi ibigwi maze ku mwanya wa Chairman w’umuryango mu karere hiyamamaza Nsengimana Claudien na Ndayizeye Oivier ari bwo Nsengimana Claudien yegukanye insinzi ku majwi 591.

Na none muri aya matora hagombaga no gutorwa abandi bayobozi b’umuryango mu nzego zitandukaye zirimo imibereho myiza n’ubutabera. Aho ku mwanya wa Komiseri w’imiyoborere myiza n’ubukangurambaga mu muryango uzwi nka ” PMM” ( Political Mass Mobiliser), hatowe uwitwa Shyirubwiko Emmanuel ku majwi 630 mu gihe Hakizimana Léopold yatorewe kuba Komiseri w’ubutabera ku majwi 472.

Akimara gutorwa, Shyirubwiko Emmanuel yabwiye Isonganews.com ko yishimiye icyizere yagiriwe kandi ko azakorera umuryango nk’uko yarasanzwe awukorera ndetse akazarushaho ku bw’inama n’ubwuzuzanye n’abandi banyamuryango.

Yagize ati ” Abanyamuryango bakoze cyane kuba bangiriye icyizere kandi nanjye sinzabatetereza ahubwo nzakorera umuryango uko nshoboye kose nk’uko nsanzwe nywukorera kandi byose nibo mbikesha, inama zabo zabaye ingirakamaro ndetse nizeye ntashidikanya ko n’izindi bazangira zizamfasha munshingano nshya mpawe kugira ngo ubudasa bw’abanyamusanze bukomeze buturange.”

Muri iyi nteko rusange kandi hagombaga gutorwa Komiseri ushinzwe imiyoborere myiza n’undi ushinzwe ubutabera mu rugaga rw’abagore n’urw’urubyiriko zishamikiye ku muryango RPF-Inkotanyi aho ku mwanya w’imiyoborere myiza mu rugaga rw’abagore hatowe Nyirangirimana Vestine ku majwi 153 naho Uwabera Alice agatorerwa kuyobora komisiyo y’ubutabera n’amajwi 229.

Ni mu gihe mu rugaga r’urubyiruko hatowe Twagirimana Clotheta , Munyaneza Théoneste, Ishimwe Uwase Edith, Hakizimana Boniface, Tuyisenge Gad , Umuhoza Anourise na Ishimwe. Victoire.

Nk’uko inteko rusange yatangiye haririmbwa indirimbo y’umuryango ni nako byasojwe maze hiyongeraho morali nyinshi n’ubusabane.

SETORA Janvier

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *