Kiyovu Sports yasubukuye imyitozo yitabirwa n’abakinnyi bane 

Kiyovu Sports yatangiye imyitozo yo kwitegura imikino yo kwishyura ya shampiyona iri kumwe n’abakinnyi bane bo mu ikipe ya mbere, mu gihe abandi batandatu baturutse mu y’abatarengeje imyaka 20.

Iyi myitozo yabaye ku wa Gatatu, tariki 3 Mutarama 2024 kuri Kigali Pelé Stadium yitabirwa n’abakinnyi 10. Yaranzwe n’ubwitabire buri hasi cyane bw’abakinnyi bo mu ikipe ya mbere kuko abayikoze ari Kapiteni Niyonzima Olivier ‘Seif’, Nizigiyimana Karim Mackenzie, Nsabimana Denny na Twahirwa Olivier uzwi nka Timbo.

Nyuma y’imyitozo, Umutoza wa Kiyovu Sports, Bipfubusa Joslin yatangaje ko ubu bwitabire bucye bwatewe n’uko abakinnyi bamenyeshejwe batinze

Yagize ati “Ubusanzwe umunsi wa mbere uragora mu makipe yose ndetse n’abakinnyi bamwe bari i Burundi abandi mu ntara. Natumiye abakinnyi bo muri ‘Junior’ kugira ngo ndebe ko hari abo nazamura mu ikipe ya mbere.”

Yakomeje avuga ko iyi kipe ikomeje ibiganiro n’abakinnyi bashya ndetse yibanze mu myanya y’abataha izamu ndetse n’abugarira.

Kapiteni wa Kiyovu Sports, Niyonzima Olivier yavuze ko ibibazo bafite biri mu byatumye batangira imyitozo ari bake.

Ati “Ibibazo birahari ntabwo byabura kandi kuva twajya mu biruhuko ntacyo turavugana n’ubuyobozi. Nibyo twatangiye turi bake ariko uko ibibazo bizagenda bikemuka n’abandi bazaza.”

Mu butumwa yahaye ubuyobozi bwa Kiyovu Sports yagize ati “Bakwegera ikipe bakagira icyo baganira n’abakinnyi, mbese tugafata ingamba z’imikino yo kwishyura kuko ntabwo iba yoroshye.”

Urucaca rukomeje kugorwa n’ibibazo by’amikoro byatumye benshi mu bakinnyi badatangirana n’abo imyitozo ndetse mu gihe nta gikozwe ibihe bibi rurimo bizakomeza gufata indi ntera nk’uko ruherutse gutabarizwa na Perezida w’Abafana, Minani Hemed.

Kiyovu Sports izasubukura imikino yo kwishyura yakirwa na Muhazi United tariki 14 Mutarama 2024, saa Cyenda kuri Stade ya Ngoma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *