APR FC izahura na AS Kigali muri ⅛ cy’Igikombe cy’Amahoro

Amakipe yageze muri ⅛ cy’Igikombe cy’Amahoro cya 2024 yamaze kumenya uko azahura hagati yayo, aho AS Kigali yahise itombora APR FC mu gihe Rayon Sports izahura na Interforce FC.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 4 Mutarama 2024, ni bwo habaye tombola ku makipe umunani yarenze ijonjora ry’ibanze ry’Igikombe cy’Amahoro ndetse n’andi umunani atararikinnye.

Amakipe umunani atarigeze akina ijonjora ribanza ni yo yatombowe n’amakipe yandi yarikinnye ariko akarirenga.

Umukino ukomeye mu mikino ya ⅛ ni uzahuza Ikipe y’Umujyi wa Kigali ndetse n’iy’Ingabo z’Igihugu kugira ngo zishakemo itike ya ¼.

Rayon Sports yegukanye igikombe giheruka izakina na Interforce FC mu mikino ibanza iteganyijwe tariki ya 17 Mutarama 2024.

Uko amakipe azahura muri 1/4:

  • Vision FC vs Musanze FC
  • Gorilla FC vs Kiyovu SC
  • AS Kigali vs APR FC
  • Bugesera FC vs Marines FC
  • Addax FC vs Mukura VS
  • Gasogi United vs Muhazi United
  • Kamonyi FC vs Police FC
  • Interforce FC vs Rayon Sports

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *