Kirehe: Uwari Gitifu yakatiwe gufungwa imyaka itanu azira kunyereza amafaranga y’abaturage

Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma, rwahamije icyaha cyo kunyereza umutungo w’abaturage, Mwenedata Olivier, wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahara mu Karere ka Kirehe, ahanishwa igifungo cy’imyaka itanu no kwishyura ayo yanyereje.

Ibi bihano yabihawe kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Ukwakira 2023, nyuma y’aho uyu wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge afatiwe mu cyuho ari kubikuza miliyoni 5 Frw zari zakusanyijwe n’abaturage ngo zigurwe imodoka y’Umurenge.

Tariki ya 23 Ukwakira 2023, Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma rwaburanishije mu mizi uyu muyobozi, hemezwa ko umwanzuro uzasomwa tariki ya 30 Ukwakira.

Kuri uyu wa Mbere, Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma, rwamuhamije icyaha cyo kunyereza umutungo, ahanishwa imyaka itanu y’igifungo, rwamutegetse kandi kwishyura Amafaranga y’u Rwanda 6,845,900 yanyereje, rwemeje kandi ko amafaranga 5,043,000 abitse kuri ‘simcard’ ya Niyitegeka, asubizwa Umurenge wa Gahara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *