Kigali -Gatenga: Abahemukiwe na Twahirwa  barizaba niba  nahamwa n’ibyaha bazahabwa indishyi

Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 bo mu Gatenga muri Karambo aho bivugwa ko Twahirwa yakoreye ibyaha akurikiranyweho mu rubanza ruri kubera mu Bubiligi, baribaza niba Twahirwa Seraphin nahamwa n’ibyaha na bo bazahabwa indishyi z’imitungo yabo yangijwe mu gihe cya Jenoside.

Bamwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, barokokeye ku Karambo bavuga ko, biteze ko Twahirwa nahamwa n’ibyaha aregwa ko bazahabwa indishyi z’imitungo yabo, yangijwe mugihe cya Jenoside.

Aba baturage bakavuga ko ntakirego batanze cyangwa ngo babe barohereje umuntu ubahagararira murukiko gusa bo bakaba bibaza niba koko mubo bumva baregera indishyi murubanza, naba barimo kuko bangirijwe byinshi.

Abaturage batuye aha mu Gatenga, bavuga ko bagizweho ingaruka n’ibikorwa bya Seraphin Twahirwa mu 1994, bakavuga bagiye bumva ko muri izi manza habamo abahagarariye indishyi z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatusti, ibyo bigatuma bumva ko mu gutanga ubutabera bijyana no guhana uwakoze ibyaha ariko akanatanga indishyi kubo yahemukiye.

Umubyeyi uri mu kigero cy’imyaka 75 yagize ati “Twebwe twumvaga bavuga ko hanze haba hari abagarariye indishyi z’abacitse ku icumu, ubwo rero twumvaga ko natwe turi muri abo bazahabwa ubutabera, kuko mu butabera hazamo no guhabwa indishyi z’imitungo, cyane ko muri Gacaca hari imitungo yabo twabaga twarandikishije, nubwo dusigaye tubona igurishwa muburyo tutazi”

Undi nawe ati “Twumva ko niba umuntu uregwa iyo ahamwe n’ibyaha hatangwa ubutabera, rero iyo ubutabera bwatanzwe hazamo n’indishyi z’imitungo akaba ari nayo mpamvu twumva ko no kubona indishyi z’ibyacu yangije bygakwiye kuboneka muri ubwo butabera tuzahabwa.”

Me Juvens Ntampuhwe, Umuhuzabikorwa w’umushinga Justice Mémoire wa RCN, umuryango w’Ababiligi uharanira ubutabera na Demokalasi, yavuze uko bigenda kugira ngo umuntu aregere indishyi z’amafaranga cyangwa
indi mitungo mu manza z’abaregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi zibera hanze y’u Rwanda.

Yagize ati “Icyo nababwira nuko kugira ngo umuntu ahabwe indishyi nuko aba yaziregeye, muri macye aba yabaye umuburanyi agatanga ikirego akagaragaza n’indishyi asaba naho azishingira hanyuma urukiko rukazisuzuma rukabona ko zifite ishingiro.umuntu rero utaragiye murubanza ntabwo urukiko rubasha kumugenera indishyi”.

Ubusanzwe imanza z’abaregwa ibyaha bya jenocide yakorewe Abatutsi zibera hanze y’u Rwanda, iyo uregwa ahamijwe ibyaha kandi afite imitungo yavamo indishyi, abaregera indishyi z’amafaranga n’indi mitungo yangijwe n’uhamijwe ibyaha, baba bashobora gutanga ikirego cy’indishyi cyuririye ku myanzuro y’urubanza rwakaswe.

– Advertisement –

Seraphin Twahirwa bavuga ko yagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe abo mu miryango yabo no gufata abagore ku ngufu, mu rukiko ashinjwa ko yayoboye Interahamwe muri Segiteri Karambo. Izi Nterahamwe zishe abatusi benshi muri Karambo n’aha mu Gatenga, ari nako zisahura imitungo y’abicwaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *