Gicumbi: Umwana w’imyaka umunani yishe umuvandimwe we

Umwana ufite imyaka umunani wo mu Karere ka Gicumbi, yishe umuvandimwe we y’imyaka itanu amukubise isuka mu mutwe, ahita yitaba Imana

Byabereye mu Murenge wa Ruvune ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere. Umwana wapfuye ni umuhungu mu gihe uwamwishe ari umukobwa.

Amakuru avuga ko abo bana barimo bakinisha isuka yo mu bwoko bwa majagu nyina yari avanye mu murima muri uwo mugoroba.

Mu gihe yari ahugiye mu mirimo yo mu gikoni n’umugabo atarataha nibwo ibyo byago byagwiriye umuryango wabo.

Ni amakuru yahamijwe n’Umukozi ushinzwe Irangamimerere mu Murenge wa Ruvune, Iyamuremye Innocent. Yavuze ko bayamenye ahagana saa moya z’ijoro kuri uyu wa 27 Ugushyingo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *