Ibya Zion Temple Na Gitwaza Byagaruwe Mu Rukiko

Ku rukiko rwisumbuye rwa Gasabo haraye humvikaniye urubanza abashumba batandatu bo mu Itorero Zion Temple barezemo mugenzi wabo Paul Gitwaza, barusaba ko rwatesha agaciro ibyo RGB yemeje byo kugumisha Gitwaza mu buyobozi bwaryo kandi yarirukanywe kubera impamvu zirimo no gucunga nabi umutungo waryo.

Muri Gashyantare, 2022 nibwo abo bashumba bamenyesheje Gitwaza ko akuwe ku mirimo.

Bidatinze, Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere, RGB, rwavugurije ibyo abo bari bemeje, ruvuga ko bihabanye n’amategeko.

Abo banyedini bareze Gitwaza na RGB ni Bishops Claude Djessa, Dieudonné Vuningoma, Pierre Kaberuka, Richard Muya, Charles Mudakikwa na Paul Daniel Kukimunu.

Bavuga ko Paul Gitwaza adakwiye gukomeza kuba Umuvugizi wa  Zion Temple kuko ngo babimwirukanyemo kubera ko yasesaguye umutungo w’iri torero.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *